SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: RwandAir yatangije ingendo zigana i Paris
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Ubukungu > RwandAir yatangije ingendo zigana i Paris
Ubukungu

RwandAir yatangije ingendo zigana i Paris

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/06/27 at 11:37 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

RwandAir yatangije urugendo rwa mbere rugana i Paris aho yahagurutse i Kigali mu rukerera rwo ku wa Kabiri saa Saba n’igice igana ku Kibuga cy’Indege cya Charles de Gaulle.

Ni ku nshuro ya mbere RwandAir ikoze urugendo rugana i Paris aho rubimburiye izizajya zikorwa ku wa Kabiri, ku wa Kane no ku wa Gatandatu buri Cyumweru.

Iyo minsi ni na yo izajya ikoresha ivana abagenzi i Paris ibageza i Kigali, aho bazajya bahaguruka i Paris saa Tatu n’igice z’ijoro, bagere i Kigali saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo z’umunsi ukurikiyeho.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yabwiye IGIHE ko urugendo ruhuza Kigali na Paris ari ingenzi mu kwaguka kw’ibikorwa by’iyi ndege.

Yagize ati “Iki cyerekezo ni ingenzi kuri RwandAir n’u Rwanda kuko turi guhuza u Rwanda na Afurika yose n’u Bufaransa. Ni umushinga umaze igihe kirekire, twakoranye n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo ushyirwe mu bikorwa.’’

Yavuze ko ’bishimiye guhuza ibihugu byombi ndetse n’Umugabane wa Afurika n’u Bufaransa kuko bifite inyungu nyinshi.

Yakomeje ati “Twizeye ko tuzabona iterambere ry’ubukerarugendo, iterambere ry’ubukungu, ibyoherezwa mu mahanga n’ibindi byose bishamikiye ku migenderanire.’’

Isoko ry’i Paris ni rimwe mu yo u Rwanda ruhanze amaso kuko intego yaryo ari uguhuza Afurika n’u Burayi. Rije rikurikira n’ubundi ingendo RwandAir yatangiye mu Bubiligi mu Mujyi wa Bruxelles n’izijya i Londres mu Bwongereza.

Urugendo rugana i Paris rwakozwe n’indege ya A330-300 ifite imyaka 274 irimo 30 ya Business Class, 21 ya Premium na 223 ya Economy Class.

Manzi Makolo yagaragaje ko ingendo zakurikiye izindi zikorwa i Bruxelles mu Bubiligi na Londres mu Bwongereza kandi zitanga icyizere ku kwaguka kwa RwandAir ku isoko ry’u Burayi.

Yagize ati “Isoko ry’u Burayi ni ingenzi ku Rwanda na RwandAir ku iterambere ry’ubucuruzi n’ubukerarugendo. Nka RwandAir hari ibicuruzwa byinshi twohereza i Bruxelles n’i Londres. Turateganya no kubikora i Paris. Dufite ba mukerarugendo benshi hano ndetse n’Abanyafurika baba hano turateganya kuba twabahuza n’ibihugu bakomokamo.’’

Byari ibyishimo ubwo iyi ndege yageraga i Paris. Mu bari bagiye kuyakira, harimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkurikiyimfura n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo.

Mu butumwa Mushikiwabo yasangije abamukurikira kuri Twitter yagize ati “Nagirango mbasangize ibyishimo byo kwakira ya nyoni yacu isesekaye mu Bufaransa bwa mbere mu mateka, ubu irimo guparika ku kibuga cy’indege mpuzamahanga Roissy Charles de Gaulle! Nk’umugenzi usanzwe wa RwandAir, nifurije ikaze yihariye Umurage”.

You Might Also Like

Kaizen Hotel yashyize igorora abakiliya bayo ba siporo na sauna Massage

Iduka Sea2City ryongeye kudabagiza abatunze inyamaswa zibana n’abantu ku bikoresho byazo

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peterol byongeye gutumbagira

Marchal Real Estate Developers yashyize igorora abakundana ku munsi wa St Valentin

Tic Tac Restaurant & Lounge yahembwe nka Fast Food nziza y’umwaka muri SEA 2024

Nsanzabera Jean Paul June 27, 2023 June 27, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Theo Bose Babireba yakoze amateka mu gitaramo yakoreye I Burundi na Rose Muhando

March 27, 2023
Imyidagaduro

Urubanza rwa Prince Kid rwagombaga kuba uyu munsi rwimuwe

March 9, 2023
Andi makuru

Ingabo za SADC zabaga mur DRC n’ibikoresho byazo zatashye zinyuze ku butaka bw’ u Rwanda

April 29, 2025
Imyidagaduro

Umugore wa Justin Bieber yatangaje byinshi yahuye nabyo kuva yabana n’umugabo we

May 21, 2025
Imikino

Manchester City yegukanye Igikombe cy’Isi cy’Amakipe

December 23, 2023
Kwamamaza

Israel Mbonyi yagizwe Brand Ambassador w’ikinyobwa cya Maltona gikorwa na Skol

July 26, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?