John Drille uri mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Nigeria, nyuma yo kugera i Kigali ku nshuro ya kabiri yahishuye ko atazi byinshi ku Rwanda ari yo mpamvu akeneye kumenya byinshi ku mateka y’iki gihugu.
Uyu muhanzi utegerejwe mu gitaramo cya Friends Of Amstel kuri uyu wa 14 Kamena 2023 kuri BK Arena aganira n’itangazamakuru yavuze ko ubwo aheruka mu Rwanda yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, akaba yumva akeneye kongera kuhasura akamenya byimbitse amateka y’igihugu agiye gutaramiramo bwa kabiri.
Ati “Ubushize ubwo mperuka inaha twasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali nahigiye byinshi ariko ndumva nshaka kongera kuhasura nkarushaho kumenya byinshi ku mateka y’u Rwanda kuko nabonye hari byinshi nkeneye kuhamenya.”
Uyu muhanzi waraye mu mujyi wa Kigali agaruka ku muziki w ’u Rwanda yavuze ko atari kenshi awumva gusa hari uko awuzi.
“Si kenshi nkunda kuwumva gusa ubu mfite radiyo ndibuze kumva indirimbo nyinshi zo mu Rwanda ndetse ndebe ko nahura n’abahanzi ba hano. Ubushize ubwo mperuka inaha nahuye na bamwe mu bahanzi bagera kuri babiri muri make hari nabo twakoranye indirimbo zikiri muri studio.”U
- yu muhanzi yishimira uburyo abanyamuziki bo muri Afurika bari gukora cyane bituma ibendera ry’uyu mugabane rikomeza kuzamuka hirya no hino ku Isi.
Uyu munyamuziki yatangarije abanya-Kigali ko ubu asigaye atunganya umuziki (Producer) dore ko ari umwe mu bari gukora indirimbo z’abahanzi bagezweho muri iki gihe barimo Rema , Ayra Star n’abandi biciye muri Mavin Records ya Don Jazzy.
John Drille yahishuye ko indirimbo nka “Wait For Me” ari inkuru mpamo kuri we asaba abashaka kumenya byinshi kuri yo kuza mu gitaramo.
Yashimiye Amstel na RG Consult bamutumiye muri iki gitaramo i Kigali, azafatanya n’abarimo Ish Kevin, Bwiza ndetse na Ariel Wayz gususurutsa abanya-Kigali.
Kwinjira muri iki gitaramo bisaba kwishyura ibihumbi 10Frw ubundi ukayanywera wumva icyanga cya Amstel.