Umuvugizi wa Rayon Sports Nkurunziza Jean Paul yasezeranye mu murenge n’umukunzi we Nkusi Goreth bakunze kwita Gogo.
Kuri uyu wa kane tariki 22 Kamena, nibwo Nkurunziza Jean Paul usanzwe ari umuvugizi wa Rayon Sports yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Nkusi Goreth, bemeranya kubana ubuziraherezo.
Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.
Nkurunziza Jean Paul usanzwe ari n’umunyamakuru wa Isango Star, tariki 28 Ukuboza 2022, nibwo yatereye ivi.
Nkusi Goreth usanzwe ari umufana wa APR FC amusaba ko yamubera umugore.