Tyga na Avril Lavigne bashyize akadomo ku rugendo rwabo rw’urukundo, bari bamazemo amezi ane gusa.
Amakuru ava mu nshuti za hafi avuga ko aba banyamuziki bamaze icyumweru batandukanye, ariko bahisemo kubigira ibanga biyemeza kubana nk’inshuti zisanzwe.
Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kuvugwa muri Gashyantare 2023 ndetse babishimangira mu ruhame muri Werurwe, ubwo basomaniraga imbere y’imbaga yabitabiriye ibirori bya Paris Fashion Week.
Muri ibyo birori, Avril Lavigne w’imyaka 38 na Tyga w’imyaka 33 binjiye bafatanye agatoki ku kandi, akanyamuneza ari kose ku maso, bongorerana buri kanya aho bari bicaye.
Avril Lavigne wamamaye mu ndirimbo zirimo ’Complicated’ yatangiye gukundana n’umuraperi Tyga nyuma yo gutandukana na Derek Ryan Smith [Mod Sun] na we w’umuraperi, muri Gashyantare 2023. Bari bamaranye imyaka ibiri.
Avril Lavigne yashyingiranwe n’abago babiri b’abanyamuziki muri Canada barimo Chad Kroeger bamaranye imyaka ibiri kuva mu 2013 kugeza 2015, na Deryck Whibley bamaranye imyaka ine kuva mu 2006 kugeza 2009.
Tyga, umuraperi wazamukiye mu sosiyete ifasha abahanzi ya Young Money Entertainment na Cash Money Records mu 2008, yavuzwe mu rukundo na Avril Lavigne nyuma yo gutandukana na Camaryn Swanson, umunyamideli muri Walt Disney World bafitanye umwana w’umuhungu, King Cairo, w’imyaka umunani.
Uyu muraperi yakanyujijeho mu rukundo rw’igihe gito n’abakobwa batandukanye barimo Kylie Jenner, Blac Chyna, Iggy Azalea, Amina Blue, Bella Poarch na Jordan Craig.