Butera Knowless yashyinguye mu cyubahiro imibiri y’abantu 20 bo mu muryango we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamagumba mu Karere ka Rutsiro.
Butera Knowless wari uherekejwe n’umugabo we Ishimwe Clement na Nyinawabo ari nawe rukumbi uvukana na nyina warokotse, yashyinguye mu cyubahiro abagera kuri 20 bo mu muryango we bazize Jenoside.
Knowless yadutangarije ko Byari ibihe bikomeye kuri we , ariko ni iby’agaciro gushyingura mu cyubahiro abawe bishwe. Twashyinguye abo mu muryango wo kwa mama 20 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Uyu muhanzikazi yavuze ko abo bashyinguye mu cyubahiro barimo ababyeyi bose ba nyina, abavandimwe umunani ba nyina n’abandi, gusa agahamya ko hari abo bataramenya aho baguye ngo babashyingure mu cyubahiro.
Imibiri y’abo mu muryango wa Butera Knowless iri mu igera ku 10,438 yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Nyamagumba, rwujujwe mu Karere ka Rutsiro ku wa 18 Kamena 2023.