Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel Rwanda, yamuritse Sim Card y’ikoranabuhanga izwi nka “eSIM” ifasha nyirayo kugira nimero zirenze imwe ndetse ikaba ishobora no kumufasha gukoresha imirongo yo mu bindi bihugu mu gihe yatembereye cyangwa yagiye muri business bidasabye kugura indi Sim Card yaho.
Ni SIM ishyirwaho amakuru asanzwe nkayari ku yashyirwaga muri telefoni ariko yo bigatandukanywa nuko idafatika ngo bisabe kuyishyira ahagenewe gushyira Sim Card ndetse ishobora gukusanyirizwaho nomero nyinshi, ikabaranakoresha imiyoboro y’Itumanaho ryo mu bihugu bitandukanye bidasabye kugura indi.
Ni buryo bwa eSIM bwamuritswe ku mugaragaro ku wa 15 Kamena 2023, Airtel Rwanda iba sosiyete ya mbere y’itumanaho itangije iyi serivisi mu Rwanda
Akomeza avuga ko buryo ndetse buje no gukuraho imigogoro yo kugendana telefoni zirenze imwe kuko eSIM ifite ubushobozi bwo kubarurwaho nomero nyinshi ndetse n’uturutuse mu bindi bihugu uyikoresha atazakenera guhindura Sim Card nk’uko byari bisanzwe ko ahubwo akigera mu Rwanda azahita atangira gukoresha umuyobora wa Airtel ako kanya.
Si ibyo gusa ngo eSIM ni inshuti y’ibidukikije bitewe n’uburyo ikozemo cyane ko iryo koranabuhanga ridakenera Simukadi zifatika ku buryo bisabwa ko zikatwa ngo zishyirwe muri telefoni bityo bikazagabanye Pulasitiki zakurwagamo Sim Car zisanzwe.
Iyo ushaka kureba ko telefoni utunze ishobora kuyikoresha ukanda *#06# wasanga bikorana ukagana ishami rya Airtel Rwanda rikwegereye ugafashwa kubona iyo serivisi.
uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu gutanga iyi serivisi hakurikizwa amabwiriza yashyizweho n’Ikigo ngenzuramikorere RURA mu kubungabunga no kurinda amakuru y’umukiriya abikwa ku muyoboro ngendanwa wa AIRTEL.
Serivisi za eSIM zitangirwa ku buntu ku mashami yose ya Airtel mu gihugu ku buryo umuntu ajyana Sim Card yari afite , agahabwa iyi nshya.