Itsinda ry’abanyarwenya rya Zuby Comedy ryateguje abakunzi baryo iserukiramuco ry’urwenya mu gihugu cy’u Burundi bise ‘Iwacu Comedy Festival’, rigamije guhura n’abakunzi b’ibihangano byabo no kwagura urugendo rwabo mu bijyanye no gutera urwenya.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2023, nibwo iri tsinda rigizwe na Samson Mucyo [Samu] ndetse na Shizirungu Seka Seth [Seth] ryatangaje ko ibi bitaramo byagutse bazabikorera mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi ndetse no mu Mujyi wa Kigali mu Rwanda.
Ibi bitaramo birasa nk’ibyo babanje gukorera mu gihugu cya Kenya, aho bahuriyemo n’umunyarwenya Tricky nyuma bakabikomereza i Kigali, aho byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Samu uri mu bagize Zuby Comedy mu kiganiro Aherutse kugirana n’umunyamakuru wa Ahupa Radio ati “Nk’uko ubibona iyo ni integuza, iserukiramuco rizabera mu Rwanda ariko duhereye mu Burundi. Tuzakorana njyewe na Seth ubwo ni Zuby Comedy, nitwe twabiteguye, ntabwo ari abantu badutumiye.”
Uyu munyarwenya avuga ko hari abanyarwenya bo mu Rwanda bazajyana mu Burundi bazakorana muri iki gitaramo n’ubwo bataratangaza. Avuga ko hari n’abanyarwenya bo mu Burundi bazahurira muri iri serukiramuco ry’urwenya.
Samu uherutse gusoza amasomo y’icyiciro cya Kabiri muri Kaminuza ya Institut Catholique de Kabgayi (ICK), avuga ko muri rusange batekereje gutegura ibi bitaramo bashingiye ku busabe bw’abakunzi b’abo bari i Burundi.
Akomeza ati “Icyo iserukiramuco rigamije, ni ukwegera abakunzi bacu bari i Burundi no kwagura ibikorwa byacu muri rusange.”
Yavuze ko ibitaramo by’iri serukiramuco bazakorera mu Rwanda bizabera muri Kaminuza zinyuranye ndetse no mu bigo by’amashuri yisumbuye.
Ati “Nyuma y’aho tuzakora ikindi gitaramo kinini cyagutse nk’ibisanzwe, kizabera muri Camp Kigali. Dutangiranye n’iserukiramuco nk’uko umwaka ushize twatangiriye Nairobi, tubona gukora i Kigali, none duhereye i Burundi.”
Ikindi yadutangarije nuko muri Uru rugendo bari gushaka uko banateguramo urugendo ku nshuti zabo zibyifuza aho babishaka bazabagezaho uko bakwishyura bakazifatanya muri urwo rugendo bazakorera mu gihugu cy’u Burundi
Zuby Comedy ni tsinda rizwi cyane mu mashusho y’urwenya banyuze kuri Youtube, Tik Tok, Instagram n’izindi mbuga nkoranyambaga zikoreshwa na benshi. Kuva mu 2020 iri tsinda ryigwijeho umubare munini w’abafana.