SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umunyarwenya Mazimpaka Japhet yateguye ibitaramo bizazenguruka Kaminuza zo mu Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Umunyarwenya Mazimpaka Japhet yateguye ibitaramo bizazenguruka Kaminuza zo mu Rwanda
Imyidagaduro

Umunyarwenya Mazimpaka Japhet yateguye ibitaramo bizazenguruka Kaminuza zo mu Rwanda

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/06/13 at 9:20 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umunyarwenya Mazimpaka Japhet yatangije gahunda yo kuzenguruka za kaminuza zikorera mu ntara zitandukanye z’u Rwanda, ataramira abanyeshuri bazigamo bakunda urwenya.

Ibi ni ibitaramo yise ‘Japhet’s Comedy Campus Tour’ bizatangirana n’ukwezi kwa Nyakanga 2023, aho azazenguruka muri kaminuza zitandukanye zikorera mu Rwanda usibye izo mu Mujyi wa Kigali.

Muri ibi bitaramo Mazimpaka azajya afatanya n’abasanzwe bafite impano mu rwenya bari muri izi kaminuza mu kubamenyereza uko uyu mwuga ukorwa ndetse no kubereka uko bakwagura impano zabo.

Mazimpaka yadutangarije ko yatekereje iki gikorwa kugira ngo akore cyane ndetse agire n’uruhare mu guteza imbere urwenya, rushingiye ku bumenyi cyane ko ababufite ari abari mu mashuri.

Yagize ati “Tujya tubona nk’abahanzi bakora ibitaramo mu mashuri. Urwenya ntekereza ko ari igihe cyiza cyarwo, nk’ubu dufite abanyarwenya benshi bize muri kaminuza ariko barinze bavayo batagize igitaramo cy’urwenya.”

“Icyo nabonye ni uko urwenya rugenewe abantu basobanutse, ndashaka guteza imbere urwenya rushingiye ku bitekerezo ibyo umuntu avuga ntibibe urwenya gusa ahubwo bibe binigisha ni ko guhera ku bantu basanzwe bafite ubwo bumenyi.”

Mazimpaka uri kwitegura igitaramo cye gikomeye ku wa 29 Ukwakira 2023, yavuze ko kandi ibi bitaramo bigiye kumufasha mu myiteguro kuko kizajya kugera hari byinshi yakoze bizatuma atanga ibyiza cyane.

‘Japhet’s Comedy Campus Tour’ igenewe abanyeshuri bo muri izi kaminuza bazajya bazitabira nta mafaranga batanze, kubera ubwumvikane Mazimpaka afitanye nazo.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul June 13, 2023 June 13, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Ishyaka CCM ryagennye Samia Suluhu nk’umukandida waryo mu matora azaba uyu mwaka

January 20, 2025
Imikino

Abasore n’inkumi b’ikigo Tiger Gate S Ltd bashimiwe umurava berekanye ku mukino w’amavubi na Djibouti

November 1, 2024
Imikino

Geoge Weah yemeje ko azitabira imikino yabakanyujijeho i Kigali

March 19, 2024
Imyidagaduro

Umuhanzi Bebe Cool yaje I Kigali mu ibanga rikomeye

November 21, 2023
Andi makuru

Perezida Kagame yahawe impamyabumenyi y’ikirenge y’icyubahiro na Kaminuza ya Yonsei

June 5, 2024
Imyidagaduro

Manick Yani Yishimiye gukorana na King James

January 21, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?