Itsinda ry’ababyinnyi babigize umwuga muri Uganda ‘Ghetto Kids’, ryongeye gukora amateka mu irushanwa ry’abanyempano rya Britain’s Got Talent, aho babashije kugera mu cyiciro cya nyuma cyaryo.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Gicurasi 2023 itsinda rya Ghetto Kids ryongeye gukora amateka ribasha kugera mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa ry’abanyempano.
Ni itsinda ryakomezanyije n’uwitwa Travis George usa n’uwagarukiye ku mahirwe kuko yari ahanganye bikomeye na Harry Churchill biba ngombwa ko hiyambazwa amajwi y’abatoye mu gihe abagize akanama nkemurampaka bo bari bananiwe kuruca.
Ni mu gihe Ghetto Kids bo bakomeje nta mpaka kuko ari bo bari bayoboye mu majwi bityo bihita bibaha amahirwe adasubirwaho yo kugana mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa.
Ghetto Kids ni itsinda rigizwe n’abana 30, bamwe muri bo bavuye mu bigo byita ku mfubyi riherutse kwegukana igihembo mu bihembo bya “African Heritage Concert and Awards” byatangiwe mu Rwanda.

