Nyuma yo kuzenguruka ibihugu bitandukanye by’i Burayi, Christopher yongeye gusubira kuri uyu mugabane aho agiye gutaramira i Londres mu gitaramo azahuriramo n’abahanzi bakomeye biganjemo abo muri Uganda.
Ni igitaramo gitegerejwe ku wa 27 Gicurasi 2023, aho uretse Christopher watumiwe, hazanataramira abandi bahanzi nka Sheila Gashumba, B2C, Fik Fameica, Rickman na Daddy Andre.
Itike ya make yo kwinjira muri iki gitaramo izaba ari amayero 35 (arenga ibihumbi 35Frw) mu gihe ameza y’abantu 10 azaba agura amayero 600.
Christopher yagaragaje amarangamutima menshi maze avuga ko yishimiye kwitabira iki gitaramo cyane ko yari amaze igihe abona ubusabe bw’abakunzi b’umuziki we bo mu Bwongereza, bamusaba kuzabataramira.
Ati “Hari abantu benshi bari bamaze igihe bansaba kuzabataramira mu Bwongereza, nibaza ko iki gitaramo ari igisubizo kuri bo, ndabasaba kuzitabira ari benshi tugataramana.”
Christopher agiye gutaramira mu Bwongereza nyuma yo kuva mu Bubiligi no mu Bufaransa, aho yakoreye ibitaramo mu minsi ishize.