SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Urukiko rwategetse ko Karasira yongera gusuzumwa uburwayi bwo mu mutwe
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Urukiko rwategetse ko Karasira yongera gusuzumwa uburwayi bwo mu mutwe
Andi makuruImyidagaduro

Urukiko rwategetse ko Karasira yongera gusuzumwa uburwayi bwo mu mutwe

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/05/17 at 3:32 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Urukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza, rwategetse ko Uzaramba Karasira Aimable yongera gukorerwa isuzuma rigamije kureba niba koko afite ibibazo by’uburwayi bw’ubuzima bwo mu mutwe.

Ibi urukiko rwabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2023, nyuma y’uko mu iburanisha ryo ku wa 15 Gicurasi uyu mwaka, Ubushinjacyaha bwanenze raporo yari yakozwe ku burwayi bwe.

Icyo gihe Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko rwategeka ko hakorwa indi raporo ndetse ikazakorwa n’abaganga batatu b’inzobera baturuka mu bigo byita ku bafite ibibazo by’uburwayi bw’ubuzima bwo mu mutwe bitandukanye.

Uruhande rwa Karasira rwagaragaje ko runyuzwe n’ibyavuye muri raporo cyane ko ari rwo rwari rwasabye ko Karasira akorerwa isuzuma, rukagaragaza ko ibigaragazwa n’umuhanga bihagije.

Rwasabye Urukiko ko hatabaho uburyozwacyaha ahubwo Karasira Aimable akwiriye kuvanwa muri gereza akajya kuvurwa.

Nyuma yo gusuzuma ibyifuzo by’impande zombi, Urukiko rwasanze Karasira Uzaramba Aimable akwiye kongera gusuzumwa n’abaganga batatu bo mu bitaro bya Caraes Ndera.

Nubwo Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko mu bazakorera Karasira isuzuma hatazagaragaramo uwakoze irya mbere, Urukiko rwavuze ko nta kibazo ko mu bazamusuzuma yakongera kugaragramo.

Icyo Urukiko rwashingiyeho rufata icyo cyemezo ni uko Karasira atasuzumwe n’abaganga batatu ndetse n’ibitaro ntibitange impamvu bitabikozwe gutyo.

Urukiko rwategetse kandi ko ibitaro bya Caraes Ndera ari byo bizagena abaganga bazasuzuma Karasira Uzaramba Aimable.

Urukiko rwategetse ko raporo yindi igaragaza iby’uburwayi bwa Karasira izatangwa bitarenze tariki 16 Kamena 2023.

Ubwo Ubushinjacyaha bwari buri gusaba ko Karasira yongera gusuzumwa, yahise asohoka mu iburanisha nta ruhushya ahawe ahitamo kwicara hasi hanze y’icyumba cy’iburanisha ariko ryo rirakomeza.

Umwunganira Me Kayitana Evode yabajijwe ku myitwarire y’umukiriya we avuga ko atari we ubyikora ahubwo ko ari ikimenyetso cy’uburwayi afite.

Ibyaha Karasira akurikiranyweho kugeza ubu ni bitatu birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha.

You Might Also Like

Cardinal Robert ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatorewe kuba Papa Mushya afata izina rya Leon XIV

Bishop Gafaranga yatawe muri yombi na RIB

U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’isosiyete E7 yo muri UAE

Aba-Cardinal binjiye mu munsi wa kabiri w’itora rya Papa

Iserukiramuco rya ‘Oldies Music Festival’uyu mwaka rizarangwa n’udushya twinshi

Nsanzabera Jean Paul May 17, 2023 May 17, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Uganda :Umuvuzi Gakondo yafatanywe ibihanga 24 by’abantu

August 29, 2024
Imikino

CECAFA U18: U Rwanda rwasezerewe na Uganda muri ½

December 5, 2023
Imyidagaduro

Itorero Inyamibwa bijeje abanyarwanda igitaramo cy’amateka cy’Inkuru ya 30

March 19, 2024
Imyidagaduro

Miss Nishimwe Naomie yambitswe Impeta n’umukunzi we.

January 2, 2024
Imikino

HANDBALL : Police HC yanyagiye Evergreen HC yo muri Uganda mu mukino wa kabiri!

December 5, 2023
Imikino

Abafana ba Arsenal bitabiriye Arsenal Africa Fans Festival batangiye kugera mu Rwanda

April 18, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?