Ikigo Mirror Group Newspapers (MGN) gifite ibinyamakuru birimo The Mirror ,Daily Mirror mu Bwongereza, cyasabye imbabazi igikomangoma Harry kubwo kumwinjirira mu buryo butemewe n’amategeko bagamije kumubonaho amakuru yo gutangaza.
Basabye imbabazi nyuma y’ibirego bitandukanye Harry na bagenzi be bashinja icyo kigo kuba cyarabinjiriye kugeza ubwo cyumviriza telefone zabo n’ubundi buryo bw’itumanaho, byose bigakorwa mu buryo butemewe.
Abanyamategeko ba Harry babwiye urukiko ko umukiliya wabo guhera mu 1996 kugeza mu 2010 atigeze agira agahenge, buri munsi yabagaho yikanga ko ubuzima bwe buri ku karubanda kubera kugendwaho n’abanyamakuru b’ibinyamakuru bya MGN.
Ni imikorere ngo yari yarahawe umugisha n’ubuyobozi bukuru bwa MGN, aho abanyamakuru bafashwaga kubona amakuru yose yerekeye Harry harimo no kwishyurirwa ibyumba muri hoteli Harry yabaga aherereyemo, kumviriza telefone ye, email ze n’ibindi.
Harry n’abamwunganira bavuga ko uko kubaho adatekanye kubera abanyamakuru babaga bamugendaho n’aho bitari ngombwa, byamugizeho ingaruka.
MGN yasabye imbabazi Harry nubwo urubanza rutaraburanishwa mu mizi, kubera ingaruka iyo mikorere yo kwinjirira ubuzima bwe bwite yamugizeho.
Mu birego, haragaragamo uburyo mu 2004 umunyamakuru wa MGN ukorera ikinyamakuru People, yishyuye umwe mu bakora iperereza ryigenga ngo ajye kumushakira amakuru mu kabari kitwa Chinawhite Harry yari yagiye kunyweramo.
Iyo nkuru nyuma yaje gutangazwa mu kinyamakuru People, ibintu Harry afata nko kumwinjirira mu buzima bagakabya.
Nubwo MGN yasabye imbabazi, ivuga ko ibyo Harry na bagenzi be babashinja byose atari ukuri ndetse no kuba hari ibirego bitakabaye bizamurwa ubu kuko byarengeje igihe.
David Sherborne wunganira Harry yavuze ko kuva akiri umwana, ubuzima bwe bwabaye ku karubanda mu buryo butubahirije amategeko bigizwemo uruhare n’abanyamakuru.
Ati “Kuva akiri umwana mu mashuri abanza kugeza abaye umusirikare, byaragaragaraga ko hari abihishe inyuma y’amakuru ye bwite bagamije kuyashyira ku karubanda binyuranyije n’amategeko.”
Urugero rutangwa ni uburyo byageze aho Chelsy Davy wakundanye na Harry hagati ya 2004 na 2010, ahagarika iby’urukundo rwabo kuko atari akibashije kwihanganira kuba mu itangazamakuru buri munsi.
Sherborne avuga ko inshuti zose za Harry n’imiryango yazo zabaga ziri mu byago kuko abanyamakuru babaga bazigendaho, bumviriza ibyo ziganira n’ibindi.
Ati “Buri gihe iyo yabaga ari gukundana n’umuntu runaka cyangwa se bihwihwiswa, umuryango w’uwo muntu wose ndetse n’inshuti zawo babaga bari mu byago, bakisanga bumvirizwa bitemewe n’amategeko bikozwe n’abanyamakuru ba MGN.”
Byageze n’ubwo abanyamakuru ba MGN bishyurirwa kurara muri hoteli imwe muri Mozambique, ubwo bamenyaga ko Harry yagiyeyo mu biruhuko ngo ahunge itangazamakuru ry’i Londres.
Biteganyijwe ko Harry azatanga ubuhamya bw’ibyamubayeho mu rukiko, muri Kamena uyu mwaka.
Si ubwa mbere MGN irezwe kubona amakuru mu buryo butemewe n’amategeko, kuko hari ibindi byamamare byayishinje kuvogera uburenganzira bwabyo.
