Mu mpera z’iki Cyumweru turangije, Christopher yataramiye i Kampala mu gitaramo cyabereye mu kabyiniro kitwa ‘Nomad Lounge & Grill’.
Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 7 Kanama 2023, ahari hakoraniye abakunzi b’umuziki batari bacye biganjemo Abanyarwanda batuye i Kampala ndetse n’Abanya-Uganda bakunze gutaramira muri aka kabari.
Buri Cyumweru muri aka kabyiniro hategurwa ijoro ryitwa ‘Sunday School’, ni ibitaramo bikunze gutumirwamo abahanzi b’amazina akomeye biganjemo abaturuka mu Rwanda.
Ni gahunda aka kabari kihaye yo kureshya abakunzi b’umuziki nyarwanda batuye i Kampala ariko nanone ikaba gahunda yo gukomeza gukundisha Abanya-Uganda umuziki w’u Rwanda.
Ni igitekerezo cya DJ Kerb, umusore uvanga imiziki w’Umunyarwnada umaze kubaka izina muri Uganda by’umwihariko kubera iyi gahunda.
Christopher yatumiwe muri aka kabyiniro nyuma y’uko mu cyumweru cyabanje yari yatumiye Afrique wabanjirijwe n’abarimo DJ Sonia na DJ Brianne.