Kidum iyo aza kuba atarakiriye agakiza, birashoboka ko ibintu biba byahinduye isura hagati ye na Shaddyboo rugahana inkoyoyo. Ni nyuma y’uko Shaddyboo amusanze ku rubyiniro i Bruxelles akamubyinisha mu buryo bumushyira mu ntege nke.
Kidum yabivugiye mu gitaramo yakoreye i Bruxelles mu Bubiligi ubwo yari ku rubyiniro ku wa 6 Gicurasi 2023, aho nyuma yo kuzongwa na Shaddyboo wamubyinishaga amusiga umubiri, yasabye ko umuziki uhagarara arangije afata ijambo ati “Erega Shaddyboo yibagiwe ko ndi padiri mukuru!”.
Yakomeje agira ati “Urazi Shaddyboo, cyera ntarakizwa narebaga igihimba cy’umubiri (ari gukora ku kibuno) nkacyitegereza, laba shaka shata, narakigetegerezaga ngafatwa n’ibintu […] ariko ubu ndabibona byose ni ibisanzwe.”
Ni amagambo yakurikizwaga induru nyinshi y’abakunzi b’umuziki babaga bari kunyurwa n’urwenya uyu muhanzi yabateraga.
Kidum ni umwe mu bahanga mu muziki ariko bihariye gutaramira abakunzi babo banabaganiriza, ku buryo uretse kuryoherwa n’umuziki mwiza aba aha abakunzi be, abagiye mu gitaramo cye banatahana akanyamuneza kubera ukuntu anyuzamo akabatera urwenya.
Iki gitaramo cyabereye mu cyumba giherutse kwakira igitaramo cyahuje Christopher na Riderman mu Bubiligi.
Shaddyboo umaze iminsi ku mugabane w’u Burayi yari yatumiwe mu gitaramo kimwe na Kidum cyabereye ahitwa ‘Blu Bruxelles’ ku wa 6 Gicurasi 2023.
Uyu mugore yari yiyambajwe mu rwego rwo kureshya Abanyarwanda n’Abarundi bamukunda muri iki gitaramo.
Shaddyboo yaherukaga kandi kwiyambazwa mu gitaramo cyabereye mu Bubiligi mu Ugushyingo 2022, icyakora ntabwo yahatinze kuko nyuma y’igitaramo yahuriyemo na Mike Kayihura na DJ Pius.
Nyuma y’igihe gito, muri Werurwe 2023, Shaddyboo yaje gusubira i Burayi ari naho akibarizwa kugeza ubwo yiyambajwe mu gitaramo yahuriyemo na Kidum.
https://www.instagram.com/reel/Cr7-QQIggTC/?utm_source=ig_web_copy_link