SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Canada:Justin Trudeau wari Minisitiri w’intebe yeguye ku mirimo ye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Canada:Justin Trudeau wari Minisitiri w’intebe yeguye ku mirimo ye
Andi makuru

Canada:Justin Trudeau wari Minisitiri w’intebe yeguye ku mirimo ye

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/01/06 at 8:14 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Uwari Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yeguye ku mwanya w’ubuyobozi bw’ishyaka ayoboye ry’Aba-Libéraux, bituma anegura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu.

Trudeau yari amaze iminsi ari ku gitutu cy’abadepite b’ishyaka ayoboye bamusabaga kwegura, nyuma y’uko amakusanyabitekerezo agaragaje ko ishyaka ry’Aba-Conservateurs ritavuga rumwe n’ubutegetsi, rifite amahirwe menshi yo kuzatsinda mu matora ategerejwe mu Ukwakira uyu mwaka.

Trudeau w’imyaka 53, anengwa cyane uburyo ubutegetsi bwe bwarushijeho gusubiza inyuma imibereho y’abaturage cyane ko ubuzima bwahenze, Canada ikibasirwa n’ikibazo cy’amacumbi make, ibi bikajyana na gahunda ze zafunguriye imiryango abimukira benshi, byose bikarushaho kurakaza abaturage.

Ubwo yagezaga ijambo ku baturage b’Abanya-Canada kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mutarama 2024, Justin Trudeau, yavuze ko kuva yaba Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu mu 2015 yakomeje kurwanira ishyaka igihugu cye no guharanira ubudaheranwa bw’abanegihugu.

Yashimangiye ko buri munsi yahoraga arajwe ishinga no kurwanira abanegihugu, kububakira ubushobozi no kuzamura imibereho yabo, ndetse yemeza ko yabonye igihugu gisenyera umugozi umwe mu bihe by’icyorezo cya Covid-19.

Yavuze ko yiteguye kwegura nk’umuyobozi w’ishyaka ndetse no ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe nyuma yo gushyirwaho igitutu.

Trudeau yatangiye kuyobora ishyaka mu 2013, atorerwa kuba Minisitiri w’Intebe wa Canada mu 2015.

Yavuze ko icyemezo cyo kwegura yagifashe nyuma yo kubiganiraho n’umuryango we igihe kinini, cyane ko yemeza ko ibyo yagezeho byose abikesha umuryango we.

Yavuze ko yabwiye abana be ko agomba kwegura ubwo bari bari gusangira ifunguro rya nijoro.

Yasabye abaturage kuzakora amahitamo meza ku muyobozi mushya ngo kuko igihugu gikwiriye amahitamo nyayo.

Ati “Iki gihugu gikwiriye amahitamo nyayo.”

Yashimangiye ko kuri ubu igihugu agisize ahantu heza agereranyije n’igihe yagifataga, yemeza ko yaranzwe no kugira urukundo ku banya-Canada kandi azakomeza kubakunda.

Uyu mugabo kandi yavuze ko igihugu cye cyabashije kugabanya ubukene ndetse n’abantu benshi babasha kubona imirimo ibafasha kwiteza imbere.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Justin Trudeau, yagaragaje ko yicuza kuba atarashyizeho uburyo bw’impinduka mu matora, by’umwihariko avuga ko yashakaga ko Abanya-Canada babasha kwihitiramo ababayobora binyuze mu matora.

Yavuze ko ibyo byari gufasha mu kugabanya amakimbirane muri sosiyete ndetse no kwemeza ubwumvane hagati y’amashyaka ya politiki.

Uyu mugabo wakunze kwiyita indwanyi yagaragaje ko umuyobozi w’ishyaka ry’Aba-Conservateur ritavuga rumwe n’iriri ku butegetsi, Pierre Poilievre, atari amahitamo meza ku baturage ba Canada ngo kuko n’intumbero ze zidashyize imbere abaturage

You Might Also Like

U Rwanda rwasabye kwakira amashami y’umuryango w’abibumbye i Kigali

Joe Biden wahoze ayobora USA yasanzwemo Cancer ya Prostate yo mu rwego rwo hejuru

Uwahoze ayobora FBI arakwekaho gushaka kwica Donald Trump

Parike y’igihugu y’Akagera igiye kwakira inkura 70 z’umweru

Perezida Archange Touadéra akomeje gusabwa n’uburusiya gusinyana n’abandi bacanshuro

Nsanzabera Jean Paul January 6, 2025 January 6, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Utuntu n'utundi

Prince Harry akomeje kwerekana ko yifuza gusubira Ibwami

July 10, 2024
Andi makuruImyidagaduro

Itsinda rya Boys II Men ritegerejwe I Kigali

July 25, 2023
Imyidagaduro

Umuhanzi Jowest afunzwe azira icyaha cyo gusambanya no gukubita umwana ufite imyaka 18

February 21, 2023
Imikino

Shema Fabrice wahoze ari Perezida wa AS Kigali, yasohoje ubutumwa yari yageneye abakinnyi b’iyi kipe!

December 25, 2023
Imyidagaduro

Umunyamideli Jackie Rogers yitabye Imana

January 25, 2023
Imyidagaduro

Tonzi aritegura kumurika alubumu ye ya 10

January 8, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?