SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Paul Kagame yageze mu Bwongereza aho yitabiriye iyimikwa ry’Umwami Charles wa III
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Paul Kagame yageze mu Bwongereza aho yitabiriye iyimikwa ry’Umwami Charles wa III
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yageze mu Bwongereza aho yitabiriye iyimikwa ry’Umwami Charles wa III

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/05/04 at 6:52 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Perezida Kagame uri mu ruzinduko mu Bwongereza yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Rishi Sunak, mbere y’uko azitabira umuhango wo kwambika ikamba umwami Charles III.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko muri uru ruzinduko Perezida Kagame yajyanye na Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa 4 Gicurasi 2023.

Kuri uyu wa 4 Gicurasi 2023, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Rishi Sunak, byibanze ku ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda n’u Bwongereza umaze iminsi uhagaze neza, ndetse mu mwaka wa 2022 hasinywe amasezerano y’imyaka itanu yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Aba bimukira ni abinjira mu Bwongereza binyuranye n’amategeko, bikaba biteganyijwe ko u Bwongereza buzashora mu Rwanda miliyoni zisaga £120 mu bikorwa bigamije kurema amahirwe y’iterambere ku bimukira n’Abanyarwanda basanzwe.

Perezida Kagame kandi unayoboye umuryango w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Common Wealth kuva muri 2022, azitabira inama y’abakuru ba za guverinoma iteganyijwe kuba ku wa 5 Gicurasi 2023.

Umwami Charles III na we azitabira iyo nama ndetse Perezida Kagame na Madamu bazitabira umuhango wo kwimika umwami Charles III, uzambikwa ikamba ku wa 6 Gicurasi 2023.

Uyu muhango wo kwambika ikamba umwami Charles III uzabera mu rusengero rw’Abangilikani rwa Westminster Abbey ruri mu mujyi wa Westminster, mu Murwa Mukuru Londres.

Azimikwa hamwe n’umugore we Camilla, wagiye muri uyu mwanya ku wa 8 Nzeri 2022 nyuma y’urupfu rw’umwamikazi Elizabeth II.

Muri Kamena 2022 u Rwanda rwakiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth izwi nka CHOGM, ruyungukiramo byinshi mu ngeri zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu.

U Bwongereza bufatanya n’u Rwanda mu ngeri zitandukanye zirimo iterambere ry’abaturage, aho bwafashije u Rwanda mu rugendo rwo kurandura ubukene, guteza imbere uburezi, kwita ku mibereho myiza y’impunzi n’ibindi binyuze mu Kigega cy’Abongereza cy’Iterambere DFID na UK AID.

DFID ivuga ko yishimira gukorana n’u Rwanda kuko abayobozi barwo bashyira imbere kurandura ubukene no kugera ku ntego z’iterambere muri rusange.

U Rwanda rwinjiye mu Muryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) mu 2009) nyuma y’imyaka 15 ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho rwari rukirimo kugerageza kubaka ubukungu bwarwo n’umubano mpuzamahanga.

Muri Mutarama 2020, u Bwongereza bwatangaje ko butanze inyongera ya miliyoni 6 z’amayero mu ishoramari yiyongera kuri miliyoni 54 z’amayero yatanzwe mu rwego rw’imari n’ubuhinzi mu bihugu bigize Commonwealth.

Umuryango wa Commonwealth watangiye mu 1949. Uhuza ibihugu 54 byo ku migabane yose ku isi. Ibihugu byo muri Commonwealth bihuzwa no guharanira inyungu bihuriyeho, ari zo guteza imbere amahoro na demokarasi, kubungabunga ibidukikije n’iterambere.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul May 4, 2023 May 4, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Mvukiyehe Juvénal yambuwe Kiyovu Sports Association

September 27, 2023
Imyidagaduro

Amafoto ya Moses Moshions akomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga

January 7, 2023
Imikino

Cameroun :Fecafoot yatumije inama y’igitaranga nyuma y’ibibazo bya Eto’o Fils n’Umutoza Marc Brys

May 29, 2024
Imyidagaduro

Miss Bahati Grace yateye imitoma umugabo wizihiza isabukuru y’amavuko

May 31, 2023
Imyidagaduro

Umunyabigwi mu kuvuza Saxophone Water Sax Methuselah agiye kumurika injyana Idasanzwe mu Rwanda

June 6, 2023
Iyobokamana

Pasteur Mr Ebonyi wo muri Nigeria arashinjwa ubwambuzi bwa Miliyari 1 Frw

February 7, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?