SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Kim Kardashian yasezeranyije abagabo babiri b’abatinganyi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Kim Kardashian yasezeranyije abagabo babiri b’abatinganyi
Imyidagaduro

Kim Kardashian yasezeranyije abagabo babiri b’abatinganyi

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/04/28 at 10:25 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umunyamideli Kim Kardashian umaze kubaka izina ku isi , yagaragaye asezeranya mu mategeko abagabo babiri bemeranyaga kubaka urugo bakaba nk’abashyingiranywe imbere y’amategeko.

Pagesix yatangaje ko aba bagabo basezeranye muri weekend yashize ariko amafoto agaragaza ko Kim Kardashian ari we wabasezeranyije yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu.

Aba ni uwitwa Lukas Gage na mugenzi we Chris Appleton ubukwe bwabo bwabereye mu Mujyi wa Las Vegas muri Amerika.

Mu ifoto yashyize kuri Snapchat, Kim Kardashian w’imyaka 42 agaragara ahagaze imbere y’aba babiri bafatanye mu biganza ari kubasomera amagambo abagiye gusezerana basoma basubiramo.

Lukas Gage na mugenzi we Chris Appleton bakoreye umuhango wo gusezerana, imbere y’abantu batandatu barimo na Kim Kardashian wabasezeranyije.

TMZ yatangaje ko ifite ibihamya by’uko bari banditse basaba gusezerana mu mategeko baza gusezeranywa n’uyu mugore.

Kim Kardashian asanzwe ari umunyamategeko ndetse mu minsi yashize yakoze ikizamini kizwi nka ‘Baby Bar Exam’ cyangwa se ‘The First-Year Law Students’ Examination’ gikorwa n’abatangizi mu mategeko aranagitsinda.

Ubu ari kwitegura gukora ikindi cyo mu cyiciro gikurikira muri Gashyantare umwaka utaha.

Kugira ngo wemererwe gusezeranya abantu muri Amerika cyangwa se kuba ‘Wedding Officiant’ nk’uku Kim Kardashian yabikoze urabisaba ugakurikiza amabwiriza basanga wujuje ibisabwa bakaguha uburenganzira. Bishobora kuba Kardashian byaramworoheye kuko ari kwiga amategeko.

Kim Kardashian aheruka gutangariza TIME100 Summit ko ateganya kuva mu byo gukora ‘Reality TV Shows’ akiyegurira kuba umunyamategeko.

 

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul April 28, 2023 April 28, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Abaturage bagiye gutuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa Mpazi bishimiye amazu bagiye gutuzwamo

November 28, 2024
Imikino

Abakinaga umukino w’amahirwe muri Premier Bet bararira ayo kwarika nyuma y’ifungwa ryayo mu Rwanda

July 8, 2024
Iyobokamana

Apôtre Yongwe yasohotse muri Gereza

March 20, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame na Madamu basezeye mu cyubahiro Col Rtd Joseph Karemera(Amafoto)

October 16, 2024
Imikino

Umutoza wa REG WBBC yahize kwegukana Irushanwa Nyafurika ririmo kubera mu Rwanda

November 4, 2023
Utuntu n'utundi

RIB yasubije miliyoni 5,5 muri miliyoni 6 Frw zibwe umuturage

June 19, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?