Umuririmbyi Audace Munyangango uzwi nka Auddy Kelly agiye gushyira hanze album ye ya gatatu yise “Aho Ntabona”.
Uyu musore wakunzwe muri zimwe mu ndiririmbo z’urukundo yadutangarije ko iyi album yayise gutyo biturutse ku ndirimbo iriho yahimbiye Imana afata nk’isengesho.
Yagize ati “Byaturutse ku isengesho nashyize mu ndirimbo iri kuri iyi album, ihimbaza Imana.”
Album iriho indirimbo umunani zirimo izo guhimbaza Imana n’izindi zisanzwe zizwi nk’iz’Isi. Izi ndirimbo zakorewe muri studio zitandukanye harimo izo muri Canada, Suède n’u Rwanda.
Indirimbo ziriho zihimbaza ni enye n’izisanzwe ni enye, hakabaho n’izindi yatanze nka bonus track.
Ati “Ariko hariho n’izindi ndirimbo natanze nka ‘bonus track’ kubera ko nari naragiye nzikorana n’aba-producers kera zigatinda kungeraho mfata umwanzuro wo kuzongera kuri iyi album. Izi bonus track ntabwo nzazikorera amashusho.”
Yakomeje avuga ko umwihariko ifite ari imyandikire y’indirimbo ziriho. Ati “Umwihariko uri kuri album ni imyandikire yanjye yahindutse. Ntabwo abantu babimenyereye ariko ni uko album iba igomba kuba itandukanye n’indirimbo umuntu asohora ari kamwe.”
Arateganya gushyira album mu buryo bwa pre-sale kuri Spotify, ariko ikazaboneka ku bantu bose mu gihe cy’impeshyi mu gihe izaba yagiye kuri YouTube n’izindi mbuga.
Yavuze ko kuri buri ndirimbo hagiye hariho guhurizaho hamwe aba-producers bo mu Rwanda no hanze kugira ngo havemo ikintu gikomeye.
Iyi igiye kuza ikurikira ‘‘Ndakwitegereza’’ yitiriye iyi ndirimbo ye yakunzwe cyane ndetse na ‘‘Nkoraho Mana’’ zasohokeye rimwe.
Auddy Kelly azwi cyane mu ndirimbo ’Ndakwitegereza’. Yakoze izindi zirimo ‘Sinzagutererana’ yakoranye na Jody Phibi byigeze no kuvugwa ko bakundana, ‘Ubyumve’, ‘Sinkakubure’ n’izindi.
Uyu muhanzi yahawe Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza ku wa 30 Nyakanga 2015, yize mu Ishami ry’Imenyekanishabikorwa (Marketing) muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya CBE.
Mu 2021 yerekeje ku Mugabane w’u Burayi aho asigaye akorera umuziki muri Suède aho yagiye gukomereza amasomo ye ya kaminuza.
Kuri ubu uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo yise “Muhe Ubuzima” yakoze nyuma y’urupfu rwa Buravan, biturutse ku buhamya uyu muhanzi yasize.