SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Intandaro y’itandukana rya Platini n’umugore we yamenyekanye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Intandaro y’itandukana rya Platini n’umugore we yamenyekanye
Imyidagaduro

Intandaro y’itandukana rya Platini n’umugore we yamenyekanye

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/04/25 at 10:29 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Ibimaze iminsi bivugwa ku itandukana ry’umuhanzi Platini P n’umugore we Olivia bamaranye imyaka ibiri basezeranye kubana, hari amakuru mashya yavuzweho arimo arebana n’umwana byavugwaga ko ari imfura yabo, bivugwa ko byagaragaye ko atari uw’uyu muhanzi.

 

Nemeye Platini uzwi nka Platini P na Ingabie Olivia bakoze ubukwe muri Werurwe 2021. Bivuze ko imyaka ibiri yuzuye babana nk’umugore n’umgabo.

Gusa ibyari urukundo n’urugo, ubu bisa nk’ibiri ku iherezo, kuko hari amakuru avugwa ko bari gutandukana ndetse n’uyu muhanzi yamaze gusiga umugore we.

Ikinyamakuru Inyarwanda kivuga ko ibi bibazo byavutse ubwo hari umusore wahamagaye Platini kuri telefone akamubwira ko umwana akeka ko ari uwe atari uwe ahubwo ko ari uw’uwo musore.

Uyu muhanzi yatangiye kugira amakenga, nyuma yuko uwo musore abimubwiye inshuro ebyiri, akamusaba no kwigenzurira ibyo yari amaze kumubwira, agisha inama umwe mu nshuti ze, wamusabye gukoresha ibizamini bya gihanga bya DNA kugira ngo bamenye ukuri kw’ibyo yabwirwaga n’uwo musore.

Platini yaje gufata icyemezo cyo kujyana uwo mwana mu ibanga atabimenyesheje umugore we, ndetse bajyana n’uwo musore babanje guhura bakaganira, akamwibira ibanga ko mbere yo kugira ngo Olivia ashakane na Platini yabanje kumubwira ko yamuteye inda.

Uwo musore yamubwije ukuri kose ngo amubwira ko mbere yuko Olivia ashakana na Platini, baryamanaga bombi [uwo musore na Platini].

Nyuma y’icyo kiganiro, Platini n’uwo musore bahise bajya mu Bitaro gukoresha ibizamini bya DNA, bigaragaza ko uwo mwana ari uwa Platini, ahubwo ari uw’uwo musore, bitera agahinda Platini wari usanzwe akunda urudasanzwe umugore we ndetse n’umwana yari azi ko ari uwe.

Iyo nshuti ya Platini bari bajyanye, yaramwihanganishije, amusaba kwirinda guhita abibwira umugore we, ndetse aramwumvira, agerageza kubaho nk’utarabimenya.

Platini wari ufite ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za America, agenda afite ibanga abitse, ubwo yari ariyo nibwo umugore we yaje kubimenya nyuma yo guhamagarwa n’umukoze wo mu bitaro byakorewemo biriya bizamini bya DNA, akamubwira ko yigeze kubona umugabo we n’umwana wabo baje gukoresha ibyo bizamini, ari nabwo Olivia yamenye ko ibye byavumbuwe agahitamo gufata utwangushye harimo amafaranga ndetse n’ibintu byo mu nzu agata urugo rwe  .

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul April 25, 2023 April 25, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Kenya Ports Authority yegukanye irushanwa rya ‘Zone V’ itsinze REG WBBC

November 5, 2023
Andi makuru

Perezida wa Gabon Gen Brice Oligui Nguema yanze umushara we

October 19, 2023
Ubukungu

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byongeye kugabanuka

June 5, 2024
Imikino

RIB yasabye Sam Karenzi Na Muramira Regis kureka intambara zabo z’amagambo Atari meza

May 15, 2025
Andi makuru

Elodie Shami yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation

March 19, 2024
ImyidagaduroIyobokamana

Cecile Kayirebwa yakomoje ku Rukundo rwe n’umugabo we

March 22, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?