Umuhanzi Iradukunda Javan umaze kumenyekana nka Javanix ukorera umuziki mu ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rusizi yateguye igitaramo yahurije hamwe n’isabukuru ye y’amavuko .
Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu ntara y’iburengerazuba ndetse no muri Kigali yadutangarije impamvu iki gitaramo yateguye yagihuje n’umunsi Mukuru we w’amavuko.
Yagize ati “Burya umwaka wose ni iminsi n’igihe kinini cyane umuntu aba yarakozemo ibintu byinshi bitandukanye kandi uko ishira umuntu aba agenda kura mu buzima busanzwe ndetse no mubaze bitekerezo niyo mpamvu nafashe umunsi wa amavuko nkawuhuza nicyo gitaramo.
Javanix kandi yavuze isabukuru ko isabukuru aba ari umunsi wo gushimira Imana iba ikongereye iminsi yo kubaho ndetse no gushimira abakunzi banjye kuko ibikorwa mba narakoze ntabafite ntaho byari kugera kuko nibo mbikorera nta bandi .
Mu gusoza Javanix yadutangarije ko mu gitaramo cye azaba ari kumwe DJ Sean, CAP Djs ,DJ Specific,ndetse n’abahanzi Yan Rukumbi n’umuraperi Last Born.
kikazayoborw Abashyushyarugamba MC B4Turn na Slay B.
Biteganyijwe ko iki gitaramo kizabera ahitwa muri Moscovia Bar mu mujyi wa Kamembe kuri uyu wa gatandatu tariko ya 22 Mata 2023