Tariki ya 19 Mata 2023 ni imwe mu matariki atazibagira hagati y’iguhugu cya Uganda n’U Rwanda kuko wari umunsi w’ibyishimo ku baturage b’ibihugu byombi aho bose bari bahuriye ku kibuga cy’amashuri ya kigezi High School muri Kabale mu gitaramo yise ”Border Opening Thanksgivings Rukundo Egumeho’ concert 2023″
Ibi birori byatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Mata 2023 guhera mu masaha ya mu gitondo aho abanyarwanda benshi baturutse mu bice bitandukanye bari babukereye berekeza ku mupaka mukuru wa gatanu uhuza u Rwanda na Uganda bagiye mu birori byo kwishimira ifungurwa ry’Umupaka wa Gatuna.
Ku va Ku mupaka wa Gatuna ugana Kabale byari ibyishimo byishi ku baturage baho bari barangajwe imbere n’abayobozi bp mu nzego zitadukanye kugea lku kibuga kini cya Kigezio High School ahari hategerejwe umushyitsi mukuru General Muhoozi Kainerugaba wateguye ibyo icyo gitaramo
Ni igitaramo cyitabiriwe n’abahanzi bo mu bihugu byombi. Abo mu Rwanda bataramye barimo Kenny Sol, Bwiza, Intore Massamba na King James.
Bafatanyije n’abo muri Uganda barimo Jose Chameleone, Spice Diana, Weasel na Bebe Cool wafatanyije n’umunyarwenya Salvador mu kuyobora iki gitaramo.
Iki gitaramo cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ’Rukundo egumeho’ aha kikaba cyari kigamije kwishimira ko imipaka hagati y’u Rwanda yongeye gufungurwa.
Gen. Muhoozi n’itsinda ry’abamuherekeje basuye umupaka wa Gatuna mu rwego rwo kwirebera n’amaso ko ufunguye cyane ko yari agiye kwishimira igikorwa cyo kongera kuwufungura.
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’umubare munini w’Abatuye mu turere dutandukanye tw’u Rwanda duhana imbibe n’igihugu cya Uganda ndetse n’abanye Kabale nyirizina, bari bambariye kwakira abashyitsi barimo n’abaturutse i Kampala.
Ni igikorwa cyaranzwe n’amagambo make, umwanya munini uhabwa abakozi b’Imana bayishimiye ko yumvise amasengesho yabo, umupaka ukongera gufungurwa.
Gen. Muhoozi ubwo yari afashe ijambo, yabanje gushimira abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda ahamya ko bakoze igikorwa cyiza cyo kongera kubyutsa umubano wanatumye imipaka ihita ifungurwa.
Ahamya ko uretse u Rwanda na Uganda, nta n’ikindi gihugu bifuza ko cyafata icyemezo cyo gufungira ikindi imipaka.
Ati “Twe nk’impirimbanyi z’ubumwe bwa Afurika ntabwo twashimishwa n’uko hari igihugu cyafunga umupaka ugihuza n’ikindi. Dufite inzozi z’uko buri munyafurika azajya azenguruka uyu mugabane yisanzuye nta by’imipaka.”
Ikindi Gen. Kainerugaba yagarutseho ni uburyo ibihugu byombi bifite byinshi bisangiye kandi byabigirira akamaro muri rusange.
Aha yahise atanga urugero ku bukerarugendo, ati “Turabizi hari ba mukerarugendo baruhukira mu Rwanda bagasura ahantu hatandukanye, hanyuma bakabona no gusura ahantu hanyuranye muri Uganda.”
Aha niho yahereye ahamya ko afite icyifuzo cy’uko abashinzwe ubukerarugendo mu Rwanda no muri Uganda babuhuza, agahamya ko aribwo bwarushaho kubyara umusaruro.
Iki gitaramo cyarimo ubusabane hagati y’abaturage bo ku mpande zombi yaba u Rwanda no muri Uganda cyari cyanitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo n’abaturutse mu rw’imisozi igihumbi.
Uretse abayobozi batandukanye barimo ab’inzego za Leta mu turere duhana imbibi na Uganda, harimo n’Umuyobozi ushinzwe Iperereza rya Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, Maj Gen Vincent Nyakarundi.
Uretse abayobozi n’abaturage, iki gikorwa cyitabiriwe n’abahagarariye Urugaga rw’abikorera bari bagiye kureba uko bazabyaza amahirwe umubano w’ibihugu byombi wongere kuba mwiza.