Ubuyobozi n’abakozi b’ikigo cy’ubwubatsi cya ADHI Ltd(AMERICAN DREAM HOMES INTERNATIONAL) bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Uyu muhango wabaye kuri uyu Gatatu tariki ya 19 Mata 2023, witabirwa n’abayobozi ndetse n’abakozi ba ADHI Ltd
Aba bakozi basuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse basobanurirwa amateka y’u Rwanda, agaruka ku buryo umugambi wa Jenoside wacuzwe ukanashyirwa mu bikorwa kugeza mu 1994, ubwo inzirakarengane zirenga miliyoni zicwaga zizira uko zavutse.
Nyuma yaho bashyize indabo ku mva, banunamira imibiri y’inzirakarengane z’Abatutsi basaga ibihumbi 250 bazize Jenoside, iruhukiye mu Rwibutso rwa Kigali.
Abitabiriye uyu muhango banahawe ibiganiro bitandukanye bigaruka kuri aya mateka ashaririye igihugu cyanyuzemo, urugendo rwo kwiyubaka ndetse banacana urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’ahazaza hazira amacakubiri.
Umuyobozi wa ADHI Ltd Bwana Hassan Hassan yatangarije Ahupa Visual Radio ko ku muntu wakuriye hanze y’u Rwanda adashobora kumva neza ibyabaye mu Rwanda n’ibintu birenze ukwemera kwa muntu .
Yakomeje avuga ko nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenosdie yakorewe Abatutsi rwa Kigali yahigiye byinshi cyane akaba yatanze ubutumwa bw’icyizere ndetse no kubabarira , ikindi yavuze nuko kugeza ubu atarumva neza ibyo yiboneye mu cyumba cyahariwe abana bishwe muri Jenoside .
Bwana Hassan yasabye urubyiruko cyane cyane rwo mu Rwanda ko rwakwigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 kugira ngo ruzabashe kubaka u Rwanda rwiza rw’ahazaza.
Yasoje avuga ko nkawe nk’umunyamahanga igihe Jenoside yakorerwag abatutsi yabireberaga kuri Bbc kuko u Rwanda rwari kure yanjye ntibavugaga ko ari Jenosids iri gukorerw abatutsi ahubwo bavuga ko ari abanyafurika bari kwicana ubwabo.
Ati “nyuma yo kugera mu Rwanda nkaba nasuye n’urwibutso rwa Jenoside nibwo nemeye neza ko ibyabaye mu Rwanda ari Jenoside asaba buri muntu wese kwirinda ibyo tubwira n’itangazamakuru ryo mu mahanga kuko akenshi baba babeshya .
Ku ruhande rwa Joseph Sekanya umukozi muri ADHI Ltd ariko ukomoka mu gihugu cya Uganda nyuma yo gusura Urwibutso rwa Gisozi yadutangarije ko ari ubwa mbere asuye urwibutso rwa Jenoside aho yifuzaga kumenya byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ,akaba ibyo yabonye mu Rwibutso byamuteye ihungabana rikomeye kuko ibyabaye mu Rwanda ni bintu ntabona uburyo mbisobanura gusa ndemeranya n’umutima wanjye jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yari indengakamere nkaba nsaba buri muntu wese ko yafata umwanya akaza gusura inzibutso za Jenoside kuko bazarushaho kumenya amateka n’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe .
Yahaye urubyiruko rwo mu Rwanda kwiga kubabarira kuko nibo Rwanda Rwejo kandi bakamenya ko nyuma y’ibyabaye byose ubuzima bukomeza .
Yasabye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi gukomeza kwihangana ndetse banatanga imbabazi kubabiciye abo mu miryango yabo kuko iki aricyo gihe ngo bibuke kandi biyubaka





