Umuraperi Sean Combs uzwi nka P Diddy yahishuye ko buri munsi yishyura 5000$ mugenzi we Sting kubera indirimbo ye ‘Every Breath You Take’ yasubiyemo mu 1997.
Mu 1997 nibwo P Diddy yasubiyemo iyi ndirimbo yaririmbwe n’itsinda The Police ari naryo Sting yaririmbagamo. Indirimbo ya P Diddy yayise ‘I’ll Be Missing You’ mu rwego rwo kwibuka inshuti ye ikomeye Notorious B.I.G. yari imaze kwitaba Imana.
Hashize iminsi hazenguruka amashusho yafashwe mu 2018, aho Sting avugamo ko Diddy amwishyura 2000$ buri munsi kubera indirimbo y’itsinda rye yakoresheje.
Diddy abinyujije kuri Twitter, yavuze ko atari 2000$ buri munsi ahubwo ari 5000$.
Ati “Ahubwo ni 5000$ buri munsi. Imigisha myinshi ku muvandimwe wanjye Sting.”
Mu 2003 Sting yabwiye Rolling Stone ko ubwo Elton John yumvaga indirimbo “I’ll Be Missing You” ya P Diddy, ngo yamubwiye ko abaye umukire byarangiye.
Sting avuga ko yahise ajyana abana be mu mashuri meza kuko yari abizi neza ko amasezerano afitanye na P Diddy azajya amwinjiriza akayabo.
Niba koko P Diddy yishyura Sting 5000$ buri munsi, bivuze ko ku mwaka amwishyura 1.825.000$.
Nubwo ari akayabo, bisa nk’aho ntacyo byangiza ku ikofi ya P Diddy uri mu bahanzi bakize ku Isi dore ko Forbes umwaka ushize yatangaje ko uwo muraperi yinjije miliyoni 90$.
Mu 2019 umutungo wose wa P Diddy wabarirwaga agaciro ka miliyoni 740$. Mu 2022, umutungo we wageze kuri miliyari imwe y’amadolari.