Nyampinga w’u Rwanda 2009, Bahati Grace, yibukije Abanyarwanda ko ari inshingano za buri wese kwita ku basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize ingaruka zitandukanye zirimo guhitana abasaga miliyoni ariko n’abarokotse ntabwo borohewe kuko hari ababaye incike, imfubyi n’abandi basigara bonyine batazi inkomoko yabo.
Ibi ni ibikomere bikomereye abayirokotse kuko kuva Jenoside yarangira ubuzima bwabo ntabwo bwigeze bwongera kuba nk’uko byari bisanzwe, hari byinshi byabahungabanyije.
Mu butumwa yatanze mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Miss Bahati Grace, yasabye buri wese kuba hafi y’uwarokotse Jenoside no guharanira ko ntacyasubiza u Rwanda inyuma.
Ati “Mu gihe twibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, mureke tube hafi abasizwe iheruheru nayo, tubafate mu mugongo, tubahe icyizere cy’ejo hazaza duharanira kubaho neza. Ikindi kandi, ni umukoro wacu twese kurwanya icyadusubiza inyuma icyo aricyo cyose.”
U Rwanda rwatangiye igihe cy’minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni ‘Kwibuka Twiyubaka’.