SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Harmonize yashimiye Perezida Kagame ibyiza amaze kugeza ku Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Harmonize yashimiye Perezida Kagame ibyiza amaze kugeza ku Rwanda
Imyidagaduro

Harmonize yashimiye Perezida Kagame ibyiza amaze kugeza ku Rwanda

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/04/12 at 1:25 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali [Harmonize] ukunzwe na benshi muri Tanzania no hanze yayo, yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku byiza amaze kugeza ku gihugu ayoboye.

Mu butumwa uyu muhanzi yacishije ku rubuga rwa Twitter, yanditse ashimira Perezida Kagame ku bw’amahoro n’umutekano u Rwanda rufite.

Yanditse agira ati “Warakoze Kagame, udahari nta mahoro yabaho

https://twitter.com/harmonize_tz/status/1646094026246873088?t=Hjv9twSJtGdIvhli49jRmg&s=1

Ni ubutumwa bwakiranwe yombi na benshi mu bakurikira uyu muhanzi barimo n’Abanyarwanda bamushimiye cyane ndetse bamusaba kuzagaruka agasura u Rwanda afite umwanya uhagije, akareba neza ibyo rwagezeho.

Nyuma y’ubu butumwa, Harmonize yahise ahindura ifoto imuranga kuri Konti ye ya Instagram, ashyiraho iya Perezida Kagame isimbura iy’ibendera ry’u Rwanda yari imazeho iminsi ine.

Nyuma yo kubona ibyiza u Rwanda rwagezeho, uyu muhanzi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangaje ko yifuza ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Ubwo u Rwanda n’amahanga byatangiraga Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu muhanzi ni umwe mu banditse ubutumwa buhumuriza Abanyarwanda muri ibi bihe.

Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi b’icyitegererezo muri Afurika, dore ko yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye, ashimirwa ku ntambwe amaze kugeza ku Rwanda n’abarutuye nyuma y’igihe gito iki gihugu kibayemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul April 12, 2023 April 12, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Riderman yashimiye umubyeyi we wamubujije gukora indirimbo zimuteranya n’inshuti ze

October 20, 2023
Imyidagaduro

Irene Ntale mu byishimo byinshi nyuma yo kwambikwa Impeta n’umukunzi we

November 29, 2024
Imikino

Novak Djokovic ashobora kwegukana igikombe cy’ijana

March 30, 2025
Ubukungu

U Rwanda rwaje ku mwnaya wa mbere mu bihugu bifite gahunda nziza mu guteza imbere Afurika

July 29, 2024
Imyidagaduro

Jennifer Lopez arashinjwa gusuzugura umugabo we byatumye yaka gatanya

July 19, 2024
Imyidagaduro

The Weekend yaciye amarenga yo guhindura izina ry’ubuhanzi

January 13, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?