SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Kwibuka 29 :Knowless Butera yatanze ubutumwa bw’ihumure muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Kwibuka 29 :Knowless Butera yatanze ubutumwa bw’ihumure muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi
Imyidagaduro

Kwibuka 29 :Knowless Butera yatanze ubutumwa bw’ihumure muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/04/10 at 12:51 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE
Umuhanzikazi w’umuririmbyi Butera Knowless yatanze ubutumwa bw’ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasaba gukomeza gutwaza gitwari mu rugendo rwo kwiyubaka no guharanira ubuzima bwiza bw’ejo hazaza.

Igihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwanya wo kugaruka ku mateka yayiteye, gusuzuma aho u Rwanda rugeze rwiyubaka no gufata ingamba zo gukomeza guhangana no gutsinda ibyo ari byo byose bisenya u Rwanda.

Knowless abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashimangiye ko  muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, yihanganisha abarokotse, abasaba gukomeza gutwaza.

Ati “Mpore kuri wowe wabuze abawe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Komera utwaze, utwarane, kongera kubaho kandi neza ni bwo butwari.”

Yavuze ko n’ubwo intimba n’agahinda bidashira, ariko kurokoka kwawe niyo ntsinzi y’abawe bishwe.

Akomeza agira ati “N’ubwo intimba itabura, ariko kurokoka kwawe niyo ntsinzi y’abacu twabuze. Turabibuka iteka kuko batuye mu mitima yacu, kugeza ku mpera z’ibihe.”

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe), ivuga ko kwibuka byabereye u Rwanda igikorwa gisubiza abishwe agaciro bambuwe, gihumuriza abarokotse ndetse n’isoko Abanyarwanda bavomamo imbaraga zo kugera ku ntego bihaye zo kubaka igihugu bifuza no guhangana n’ingaruka za Jenoside zikibangamiye umuryango nyarwanda.

Umumaro wo Kwibuka wagarutsweho na Nyakuhabwa Perezida wa Repubulika ubwo Abanyarwanda bibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yagize ati “Twihaye uburyo bwo gutangira bundi bushya. Nk’Abanyarwanda, duhora twibuka, buri munsi, mu byo dukora byose kugira ngo tutazigera dutatira igihango cy’amahitamo yacu.”

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul April 10, 2023 April 10, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Patriots BBC yatsinze Tigers BBC amanota 86-78 

February 8, 2025
Iyobokamana

Pasteur Mr Ebonyi wo muri Nigeria arashinjwa ubwambuzi bwa Miliyari 1 Frw

February 7, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Edgars Rinkēvičs wa Latvia

October 2, 2024
Andi makuru

M23 yishe Maj Gen Peter Cirimwami

January 24, 2025
Andi makuru

Intumwa yihariye yungirije y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni yagiranye ibiganiro na Corneille Nanga wa AFC/M23

March 18, 2025
Imikino

CECAFA U18 : Rulisa Patience azasifura umukino wa nyuma

December 7, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?