Lisanne Ntayombya yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Porotokole ya Leta muri Perezidansi ya Repubulika.
Ni mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa 6 Mata 2023.
Ntayombya yabaye ushinzwe itumanaho muri Ambasade y’u Rwanda i Genève mu Busuwisi, ari nayo iba iruhagarariye mu mashami y’Umuryango w’Abibumbye ahakorera.
Lisanne nyuma yo kubona ibaruwa imushyira mu nshingano nshya zo kuba Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Porotokole ya Leta muri Perezidansi ya Repubulika.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashyizeho ubutumwa bushimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ,yagize ati Ndabashimira amahirwe mukomeje kumpa yo gukorera igihugu cyacu muri izi nshingano Nshya .Nanejejwe n’icyubahiro n’icyizere muri njyewe.