DJ Brianne uri mu bagezweho muri iyi minsi mu bijyanye no kuvanga imiziki, ararembye nyuma yo kwitura hasi akagira ikibazo mu rutirigongo.
Uyu mukobwa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yamenyesheje abamukurikira ko arwaye kandi akomerewe n’uburwayi amaranye iminsi, abasaba amasengesho.
Mu kiganiro kuri Telefone ye ngendanwa DJ Brianne yatangarije umunyamakuru wa AHUPA VISUAL RADIO ko arwariye mu rugo iwe, yavuze ko ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023 yituye hasi ari mu rugo agusha umugongo.
Ati “Naguye mu rugo, ngusha umugongo numva ndababaye ariko mbanza kubikerensa ndetse na ni mugoroba ndakora. Ariko ku wa Gatandatu kugenda byarananiye sinava mu rugo, bukeye nihagararaho nanga kuryama ndagenda ariko numva ntameze neza.”
DJ Brianne avuga ko ku wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023 yumvise uburwayi bukomeje ajya kwa muganga.
Ati “Nabyutse numva ntabasha guhumeka neza njya kwa muganga, ni ho babonye ko nagize ikibazo mu rutirigongo ariko bansabye ko nzaca muri MRI kugira ngo barebe neza ikibazo yagize mu mugongo.