Bright Generation Awards ni ibihembo bitegurwa na Kompanyi ya KA Bright Business Group isanzwe itegura ibikorwa byinshi bifite aho bihuriye n’imyidagaduro mu Rwanda
Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru Muri Hotel Onomo mu mujyi wa Kigali nibwo iyo Kompanyi yatanze ibihembo ku bahanzi mu ngeri zitandukanye ku nshuro yabyo ya Mbere aho abaize abandi bashimiwe uruhare rwabo mu guteza imbere inyidagaduro mu Rwanda .
Uyu muhango wari witabiriwe na bamwe mu bakinnyi ba filime ,abahanzi ndetse na bandi benshi bafite aho bahuriye bafite aho bahuriye n’imyidagaduro mu Rwanda .
Ni ibirori byaranzwe n’udushya twisnhi bitewe n’abanyarwenya Mitsutsu na Killaman n’abandi bakinnyi bafilime ndetse n’umubyinnyi Jojo Breazy .
Nyuma yo gushyikiriza ibihembo ababyegukanye muri ibyo birori bwana Kalinda Isaie Umuyobozi Mukuru wa KA Bright Business Group yadutangarije ko bishimiye uko ibirori byabo byagenze nubwo byari ubwa mbere bitanzwe bikaba byari inzira ndende kugira ubashe kubona bazatsinda muri Ibi bihembo byabo kuko abahatanaga bari benshi cyane .
Yakomeje agira ati “ Nshyize mu gaciro nabonye ibintu byagenze neza cyane uko twari twabiteguye nubwo abantu batabona ibintu kimwe habaye hari icyaburagamo buriya abakurikirana ibikorwa byacu bazatubwira icyo twahindura ubutaha kabone ko byari ubwa mbere duteguye ibi bihembo .
Mu gusoza yatangaje ko ubu ibi bihembo batanze bizajya biba buri mwaka kandi bashimira abitabiriye bose abizeza ko iby’ubutahabizaba byiza cyane kurushaho .