Umuhanzi wo mu gihugu cy’Ubwongereza Ed Sheeran yiyemeje kutazongera kunywa ibiyobyabwenge kuko byaba ari ‘agasuzuguro mu kwibuka nyakwigendera Pal Jamal Edwards.
Jamal wari umaze kumenyekana cyane mu gutunganya umuziki akaba n’umuhungu w’icyamamare muri Loose Women, Brenda Edwards, yapfuye mu buryo bubabaje nyuma yo gufatwa n’umutima bitewe kunywa kokayine n’inzoga nyinshi mu mwaka wa 2022 aho yari afite imyaka 31 y’amavuko .
Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Rolling Stone Ed Sheeran yagaragaje uburyo urupfu rwa Jamal rwamuizeo ingaruka nyinshi ndetse anasibanura urugero yakoresheje ibiyobyabwenge byinshi nyuma y’urupfu gusa yavuze ko mu rwego rwo guha icyubahiro Jamal nta kiyobabwenge azongera gukoresha .
Muri icyo kiganiro cyuzuyemo amarangamutima menshi cyane n’ubunyangamugayo Ed Sheeran yavuze uburyo amezi icumi nyuma y’urupfu rwa Jamal Pal yanyweye inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge ku buryo byageze aho atana n’umugore we n’abana be Lyra w’imyaka 2 na Jupiter w’amezi 10
Yabisobanuye agira ati: ‘Nahoraga nywa inzoga ariko ntabwo nigeze nkora ku bwoko ubwo aribwo bwose, ibiyobyabwenge, kugeza mfite imyaka 24 .
Yiyemereye ko yakoresheje ibintu ‘bike’ ariko yanga kubivuga amazina kubera gutinya ko umunsi umwe abana be bazabisoma.


