SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ifoto ya Knowless ya mbere yuko abyara ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Ifoto ya Knowless ya mbere yuko abyara ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga
Imyidagaduro

Ifoto ya Knowless ya mbere yuko abyara ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/03/18 at 6:42 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Ifoto y’umuhanzikazi Butera Knowless atwite inda nkuru yazamuye amarangamutima ya benshi mu bamukurikira kuri Instagram.

Nyuma y’iminsi umunani yibarutse ubuheture, Butera Knowless yasangije abamukurikira ibihe byo gutwita kwe maze ashimira Imana avuga ko Imana ari nziza.

Nyuma y’ubwo butumwa bukubiye mu ifoto uyu mubyeyi yambaye ikanzu nziza y’umukara afashe ku nda ye anumva ko umwana ari gutera, abantu benshi biganjemo ibyamamare basazwe n’amarangamutima.

Miss Mutesi Jolly niwe wabimburiye abasaga 185 batanze ubutumwa kuri iyi foto banyuzwe na Butera Knowless, yamurase amashimwe, ndetse amusezeranya kugaruka kumusura nyuma yo kuvayo kureba umwana.

Usibye Miss Jolly, harimo kandi Sherrie Silver, Luck Nzeyimana, Anita Pendo, Tricia Tom Close, Nel Ngabo, Christella Kagagire, Ish Kevin n’abandi bahise bagenera ubutumwa bw’amashimwe Butera Knowless.

Butera Knowless yibarutse umwana wa gatatu yabyaranye n’umugabo we Ishimwe Clement, akurikiye imfura yabo bise Ishimwe Or Butera bibarutse mu 2016 na Ishimwe Inzora Butera wavutse mu 2020.

Knowless na Clement basezeranye imbere y’amategeko bemeranya kuzabana akaramata nk’umugabo n’umugore ku wa 31 Nyakanga 2016, mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera.

Byari mbere y’uko basezerana imbere y’Imana kuwa 7 Kanama 2016, ubukwe bwabereye muri Golden Tulip Hotel i Nyamata.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul March 18, 2023 March 18, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Zelensky wa Ukraine

January 17, 2024
Imyidagaduro

Alliah Cool mu byishimo byinshi nyuma yo guhura na Musaza we nyuma y’imyaka 18 batabonana

April 22, 2025
Imikino

Live : Tour du Rwanda 2023:Umunya-Eritrea Henok Mulueberhane ukinira Green Project Bardiani yegukanye Etape ya Huye-Musanze. ( Amafoto)

February 21, 2023
Utuntu n'utundi

Minisitiri w’Intebe wa Slovakia yarashwe amasasu ariko ararusimbuka

May 16, 2024
Imikino

Soudal Quick-Step yo mu Bubiligi yikuye muri Tour du Rwanda

February 9, 2025
Imikino

“Ubukwe bwanjye buzabera muri Stade Amahoro “Muhawenimana asubiza KNC mbere y’umukino wa Gasogi United na Rayon Sports!

January 10, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?