Imikino yo ku Mugabane w’i Burayi yakomeje ku mugoroba wo ku wa Gatatu, hakinwa Shampiyona zitandukanye aho mu y’u Bwongereza ‘Premier League’, Arsenal FC yihereranye Everton FC iyitsinda ibitego 4-0.
Arsenal FC nta gushidikanya ko iri mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona ndetse no mu kibuga icyizere cy’abakinnyi kibaha ubwo bubasha kuko badatinya guhagarara imbere y’uwo ari we wese.
Iyi kipe yo mu Mujyi wa Londres, byayisabye iminota 40 kugira ngo ibone igitego cya mbere muri uyu mukino cyatsinzwe na Bukayo Saka ku mupira mwiza yahawe na Oleksandr Zinchenko.
Nyuma y’iminota 45 y’umukino, igice cya mbere cyongeweho ine, na yo yahiriye Arsenal yabonye igitego cya kabiri cyabonetse ku wa mbere w’inyongera. Iki cyatsinzwe na Gabriel Martinelli, gusa umusifuzi Michael Oliver abanza kureba kuri VAR kugira ngo yemeze neza ko uyu mukinnyi ataherejwe umupira na Bukayo Saka yaraririye.
Amakipe yombi yagiye mu karuhuko Arsenal iri imbere n’ibitego byayo 2-0. Nyuma yo kukakavamo, Everton yongeye kubona uburyo mu ntangiriro z’igice cya kabiri, ku ishoti ryatewe na Dwight McNeil, ariko Umunyezamu Ramsdale yongera kuhagoboka.
Arsenal FC yakomeje gusatira ishaka ibindi bitego ndetse Martin Ødegaard akibona ku munota wa 71 ku mupira wazamukanywe neza na Leandro Trossard, awugarura mu rubuga rw’umunyezamu, usanga uyu kapiteni ahagaze neza, awuterana ba myugariro ba Everton.
Gabriel Martinelli yashyizemo igitego cy’agashinguracumu ku munota wa 81. Cyavuye ku guhererekanya neza kwa Oleksandr Zinchenko, Eddie Nketiah wari wasimbuye Trossard na Martinelli winjije ibitego bibiri muri uyu mukino wenyine.
Arsenal FC kugeza ubu inganya imikino 25 na Manchester City bahanganiye igikombe, yashimangiye umwanya wa mbere n’amanota 60, irusha atanu iyikurikiye.