Prosper Nkomezi uri mu bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yakoreye igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Huye abifashijwemo n’abahanzi barimo Papi Claver, Dorcas ndetse na Christian Irimbere.
Ni igitaramo cyabaye ku wa 12 Gashyantare 2023 mu nzu mberabyombi y’Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda riri i Huye, ahazwi nka Grand Auditorium.
Ku cyinjiramo itike ya make yari 3000 Frw ku banyeshuri, abandi basanzwe ari 5000 Frw mu gihe mu myanya y’icyubahiro byari ibihumbi 10 Frw.
Mu kiganiro yari aherutse kugirana n’itangazamakuru Prosper Nkomezi yavuze ko iki gitaramo yagiteguye kuko yari amaze igihe kinini yakira ubutumire bwinshi busaba kujya gufatanya n’ab’i Huye kwegerana n’Imana.
Mu gitaramo indirimbo zose yaririmbye yazikoze mu buryo bwa Live ndetse anazifatira amashusho ku buryo mu minsi iri imbere azasohora buri ndirimbo yaririmbye n’amashusho yayo.
Nkomezi yaherukaga i Huye muri Gashyantare 2020 mu gitaramo cya Israel Mbonyi yakoreye n’ubundi muri Grand Auditorium.
Nkomezi yashimishije abantu mu ndirimbo ze zikunzwe zirimo Urarinzwe, Ibasha gukora, Singitinya, Nzayivuga, Humura, Wanyujuje indirimbo, Ndaje, Hallellujah Urihariye, Nshoboza, Warakoze, Nzakingura, Hahiriwe, Ai Gitaye n’izindi.