SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umusizi Rumaga agiye gushyira hanze umuzingo we wa mbere yise Mawe
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Umusizi Rumaga agiye gushyira hanze umuzingo we wa mbere yise Mawe
Andi makuruImyidagaduro

Umusizi Rumaga agiye gushyira hanze umuzingo we wa mbere yise Mawe

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/02/08 at 10:40 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Rumaga Junior wa Nsekanabo uri mu basizi bari kwigaragaza neza, agiye gushyira hanze album y’ibisigo.

Iyi album y’uyu musizi yitwa ‘Mawe’ iriho ibisigo 10 birimo ibizajya hanze ari bishya n’ibindi bizwi, harimo n’ibyo yakoranyeho n’ibyamamare bitandukanye.

Muri ibi bisigo harimo icyo yise “Mawe” yanitiriye iyi album, “Inyana y’Inyange Imaragahinda”, “Narakubabariye” yahuriyemo na Bruce Melodie, “Kibobo” yakoranye na Juno Kizigenza na “Mazi ya Nyanja” yakoranye na Alyn Sano.

Hari kandi “Intango y’Ubumwe” yahuriyemo na Mr Kagame, Bulldogg na Yvan Buravan, “Ivangiri II” yakoranye na Alpha Rwirangira , “Komera Mukobwa”, “Intambara y’Ibinyobwa” yakoranye na Rukizangabo na Rusine ndetse na “Komera Mukobwa”.

Nicyo gitaramo cya mbere uyu musore agiye gukora nyuma y’imyaka ibiri ishize atangiye urugendo rwo gukora ibisigo, akifashisha abahanzi batandukanye n’abandi.

Mu rugendo rwe yagaragaje guteza imbere ubusizi mu buryo bukomeye, anagaragara mu bitaramo bikomeye birimo n’igitaramo gisingiza Intwari cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ku wa 31 Mutarama 2023.

Rumaga yadutangarije  ko nyuma yo kuganira n’abazamufasha gukora igitaramo cye cya mbere, yanzuye kuzagikora ku wa 14 Gicurasi 2023.

Uyu musizi avuga ko muri iki gitaramo azifatanya n’abandi bari mu ngeri zinyuranye z’ubusizi.Ati “Kigamije (igitaramo) kumurika ku mugaragaro Album ‘Mawe’, kikazaba kirimo n’amwe mu mazina akomeye inaha mu zindi nganda z’ubuhanzi ataratangazwa.”

Iki gitaramo kizaba ku Munsi Mpuzamahanga w’ababyeyi b’abagore, wizihizwa buri tariki 14 Gicurasi buri mwaka. Rumaga avuga ko iki gitaramo kizaba umwanya wo gusabana hagati y’imiryango.

Ati “…Imiryango ikaba itumiwe, izazane n’ababyeyi mu miryango kuko Umunsi ni uwabo. Mbese iki gitaramo ni imwe mu mpano waha umwana wawe akabona ko umukunda, umukundira Nyina, waha mama wawe akabona ko umukunda kandi umuzirikana. Waha uwawe watashye, aho ari ukabasha kongera kwiyunga nawe.”

Uretse kuvuga ibisigo, Rumaga asanzwe ari mu banditsi b’indirimbo batajya bavugwa nyamara nabo bararambitse ibiganza ku ndirimbo zikomeye hanze aha.

Amaze kwigarurira imitima y’abatari bake kubera ubuhanga buhanitse n’impano idasanzwe agaragaza, haba mu biganiro bye muganira ndetse no mu bihangano bye ‘Ibisigo’ aho akoresha ikinyarwanda cyumutse kandi kiboneye mu buryo bwa gihanga, bwo kuvuga amateka no kurema inkuru mubyo avuga.

Ubusizi ni inganzo isa nk’iyari imaze kugenda biguru ntege yewe hafi yo kwibagirana, kubera umubare nkene w’ababukora mu gihe buzwi nka Nyina w’izindi nganzo.

Gusa biragaragara ko bushyigikiwe abakizamuka bagashyigikirwa, urukundo n’ubwitanjye babufitemo bwatuma abantu bongera kuryoherwa n’iyi nganzo nk’uko byahoze.

Rumaga witegura gukora igitaramo cye cya mbere amaze kwandika indirimbo nyinshi zirimo ‘Katapila’ ya Bruce Melody, ‘Urankunda’ ya Juno Kizigenza, ‘Bimpame’ ya Phil Peter na Marina, ‘Amashu’ ya Chris Eazy, ‘Nibido’ ya Christopher, ‘Identinte’ ya Emmy; ‘Tugende’ ya Mr Kagame na Dj Marnaud n’izindi.

You Might Also Like

Edgar Lungu wahoze ayobora Zambia yitabye imana ku myaka 68

AFC/M23 yahagamagaje intumwa zayo zari mu biganiro I Doha Muri Qatar

Perezida Trump yakuyeho visa ku bihugu 12 birimo ibibazo by’ umutekano muke

Polisi y’igihugu yataye muri yombi abakekwaho ubujura 21 mu majyepfo

Urukiko rwateye utwatsi ikirego Rusesabagina aregamo kompanyi ya Gainjet yamuzanye mu Rwanda

Nsanzabera Jean Paul February 8, 2023 February 8, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Utuntu n'utundi

Prince Harry akomeje kwerekana ko yifuza gusubira Ibwami

July 10, 2024
Imyidagaduro

Iserukiramuco rya Iwacu na Muzika nyuma y’imyaka isaga itatu rigarukanye n’abaterankunga bashya barimo Inyange na Mtn Rwanda

September 7, 2023
Imyidagaduro

Niyonizera Judith mu byishimo byinshi nyuma yo kwambikwa impeta n’umukunzi we(Amafoto)

September 15, 2023
Imikino

Swimming : Girimbabazi Pamela arifuza gukomeza kuyobora Federasiyo yo koga!

December 27, 2023
Andi makuru

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

May 30, 2025
Imikino

Col (Rtd) Richard Karasira yakuwe ku mwana wa Perezida wa APR Fc

November 7, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?