Umuhanzikazi wubakiye ibihangano kuri gakondo y’abanyarwanda, Teta Diana ari mu myiteguro yo kujya kuririmba mu iserukiramuco rikomeye mu bihugu bya Scandinavia, rimaze imyaka 28 riteza imbere ibikorwa by’ubuhanzi n’Inganda Ndangamuco.
Rizaba mu gihe cy’iminsi itatu, ku wa 3-5 Kanama 2023. Iri serukiramuco risanzwe ribera mu Majyaruguru ya Suède ari naho Teta abarizwa. Ibihugu bigize Scandinavia ni Denmark, Norway ndetse na Suède.
Iri serukiramuco azaryitabira ari kumwe n’abacuranzi batanu asanzwe akorana na bo, bazamufasha kuririmba indirimbo yateguye n’ibindi.
Teta Diana yatangarije Ahupa Visual Radio ko yishimiye kuba umwe mu bahanzi bazaririmba muri iri serukiramuco, kandi afite icyizere cy’uko rizafungura n’indi miryango mu buzima bwe.
Ati “Yego! Ni ubwa mbere (Ni ku nshuro ya mbere agiye kuririmbamo). Ndumva nishimye rwose. Ni ‘festival’ (Iserukiramuco) nzi neza ko izafungura indi miryango myinshi y’aho nifuza kugera…”
Ku wa 7 Kanama 2019, ikinyamakuru Travels cyasohoye inkuru igaruka kuri iri serukiramuco, aho bavugamo ko ibikorwa biberamo birenze guhura kw’abantu bagasabana bumva umuziki.
Bavuga ko yaba mu buryo riteguwe, ikirere cyaho, uko abantu baba basabana, abahanzi baririmba n’ibindi byinshi.
Ari byo bisiga urwibutso rw’igihe kirekire ku bantu baryitabira.
Iri serukiramuco ribera mu Majyaruguru ya Suede, hagati y’Umujyi wa Sundsvall na Umeå, hafi y’agace kitwa Näsåker.
Ribera hagati mu ishyamba ryatunganyijwe, ku buryo hari ibikorwa byose bifasha ba mukerarugendo. Hari amazu yubatswe, abantu bafatiramo ibyo kurya no kunywa, aho kwicara witegeye izuba neza, aho guparika ibinyabizaga, imbuga yo kwicaramo cyangwa se kuharuhukira n’ibindi.
Aho iri serukiramuco ribera ni hafi neza n’umugezi wa Ångermanälven. Benshi bakunda kuhafatira amafoto n’amashusho.
Travels ikomeza ivuga ko iri serukiramuco ryatangiye kuba kuva mu mwaka wa 1995, ariko ngo amateka agaragaza ko abantu batangiye kujya kuruhukira muri aka gace kuva mu myaka 25 ishize.
Muri muzika, Teta aherutse gushyira hanze umuzingo w’indirimbo enye yise “Umugwegwe”. Iriho indirimbo nka ‘Umugwegwe’ ari nayo yitiriye EP ye, ‘Undi munsi’, ‘Uzaze’ ndetse na ‘Agashinge.
Indirimbo ‘Undi munsi’ yubaka umuntu watakaje icyizere, akumva ko “ejo ni undi munsi”. Ni mu gihe mu ndirimbo ‘Uzaze’ asobanura ko i Burayi atari ijuru rito nk’uko benshi babyibwira.
Hashobora kukubera heza, ariko ni umuhana nk’iyindi, haravuna. Ni umuco utandukanye, wahaba ukahahahira ariko n’ibikuvuna ni byinshi.