SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Marc Anthony wigeze kuba umugabo wa Jennifer Lopez yishumbushije Miss Paraguay 2021
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Marc Anthony wigeze kuba umugabo wa Jennifer Lopez yishumbushije Miss Paraguay 2021
Imyidagaduro

Marc Anthony wigeze kuba umugabo wa Jennifer Lopez yishumbushije Miss Paraguay 2021

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/01/30 at 10:02 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Marc Anthony, wabaye umugabo wa gatatu wa Jennifer Lopez, yashatse umugore wa kane, Nadia Ferreira, arusha imyaka 31.

Marc Anthony w’imyaka 54 akoze ubukwe na Nadia Ferreira w’imyaka 23 nyuma y’amezi umunani amwambitse impeta ihamya urukundo rwabo.

Ubu bukwe bwabereye muri Perez Art Museum iri mu mujyi wa Miami, bwitabirwa n’abarimo David Beckham wari wambariye umugabo, mu gihe umugore we Victoria Beckham ari we wakoze ikanzu yambitswe umugeni.

Abandi bitabiriye ubu bukwe barimo umuhanzi Maluma, Romeo Santos, basezeranira imbere ya Meya wa Miami Francis X. Suarez wakiriye indahiro z’abageni basezerana mu mategeko.

Nadia Tamara Ferreira washakanye na Marc Anthony ni umunyamideli uvuka muri Paraguay, afite ikamba rya Miss Paraguay 2021. Yabaye igisonga cya mbere cya Miss Universe 2021.

Jennifer Lopez n’umugabo we Ben Affleck bari batembereye mu mujyi wa Los Angeles ntibigeze bitabira ubu bukwe.

Abana babiri b’impanga Lopez yabyaranye na Marc Anthony na bo ntibigeze bitabira ubu bukwe.

Mu bagore bashakanye na Marc Anthony, Jennifer Lopez ni we bamaranye igihe kirekire kigera ku myaka 10 (2004-2014), Dayanna Torres bamaranye imyaka ine (2000 – 2004) na Shannon De Lima bamaranye imyaka itatu (2014-2017).

 

 

 

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul January 30, 2023 January 30, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Umuhanzi Rashid Son yashyize hanze indirimbo Africa ivuga ku mateka yayo (Video )

September 2, 2023
Imikino

Rwanda Pickleball Association yabateguriye ikiganiro cyo kuvuga ku bwiza bw’umukino wa Pickleball

May 30, 2024
Andi makuru

Usta Kayitesi Umuyobozi Mukuru wa wa RGB yasabye Abanyamadini kurushaho kubera maso abakirisitu

January 21, 2024
Imikino

Abakinaga umukino w’amahirwe muri Premier Bet bararira ayo kwarika nyuma y’ifungwa ryayo mu Rwanda

July 8, 2024
Andi makuru

Ingabo za SADC zabaga mur DRC n’ibikoresho byazo zatashye zinyuze ku butaka bw’ u Rwanda

April 29, 2025
Imyidagaduro

Igitaramo cya Lady Gaga Muri Brazil cyaciye agahigo ko kwitabirwa n’abantu benshi kw’Isi

May 5, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?