SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Bwiza agiye kumurika alubumu ye ya mbere
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Bwiza agiye kumurika alubumu ye ya mbere
Imyidagaduro

Bwiza agiye kumurika alubumu ye ya mbere

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/01/24 at 12:46 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umuhanzikazi Bwiza Emerence  uri mu bahanzi basoje uwaka  wa 2022 ahagaze neza mu muziki, yatangiye gukora kuri album ye ya mbere yitegura kumurika ahagana  mu mpera z’umwaka wa 2023

Ntubwo igihe  iyi album Bwiza ari gukoraho azamurika hatangajwe igihe azayimurikira  ahereye ku ndirimbo ‘Soja’ aherutse gukorana na Juno Kizigenza ntago haratangazwa itariki naho icyo gitaramo kizabera

Uhujimfura Claude uhagarariye inyungu za Bwiza binyuze muri KIKAC Music, yatangarije Ahupa Visual Radio  ko uyu mwaka bashaka kumurika alubumu ya Bwiza ya mbere

Yagize ati “Soja ni yo ndirimbo ya mbere dusohoye kuri album y’indirimbo 12 duteganya kumurikira abakunzi ba muzika nyarwanda mu Ukwakira 2023.”

Uyu musore yavuze ko imirimo yo gukora kuri iyi album bayigerereye cyane ko nyinshi mu ndirimbo batangiye kuzikoraho ku buryo mu minsi iri imbere bazakomeza kuzisogongeza ku bakunzi ba muzika.

Ati “Guhera kuri Soja ubu twatangiye gusohora indirimbo zigize iyi album, turifuza ko igitaramo cyo kuyimurikiramo kizasanga hari izasohotse abantu bazi.”

Ku rundi ruhande Uhujimfura yavuze ko nta ndirimbo yasohotse mbere ya ‘Soja’ izagaragara kuri iyi album kuko zo bazifata nk’izo bifashishije mu kumenyekanisha uyu muhanzikazi.

Bwiza amaze umwaka yinjijwe mu muziki na KIKAC Music nyuma yo gutsinda irushanwa ‘The Next Diva’ ryari rigamije gushakisha abakobwa bafite impano idasanzwe mu muziki.

Mu gihe gito Bwiza amaze gusohora EP iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare Riderman, Mico The Best, Social Mula n’abandi.

Uyu muhanzikazi amaze gukorana indirimbo n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda nka; Alvin Smith w’i Burundi, Xaven wo muri Zambia na John Blaq, Kataleya&Kandle bo muri Uganda.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul January 24, 2023 January 24, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Imbamutima za Aline Gahongayire kuri Ishimwe clement wamufashije kugera ku nzozi ze mu muziki

March 25, 2025
ImyidagaduroUtuntu n'utundi

Weasel yaba yiyemeje kuza gusaba no gukwa Teta Sandra bamaze igihe batandukanye

January 18, 2023
Imyidagaduro

Rusine .Rufendeke,Joshua na Seth bahurijwe mu gitaramo cyateguwe na Karisimbi Events i Musanze

December 20, 2023
Imyidagaduro

Bebe cool yongeye gukora mu ijisho Bobi wine

May 27, 2024
Andi makuru

UK : Yafunzwe azira kwinjira mu ndege itariyo

October 7, 2024
Andi makuru

Intumwa z’u Rwanda na DRC baganiriye muri Zanzibar

July 8, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?