Mu gihe abanyarwanda ndetse n’abashyitsi batemberera u Rwanda benshi bifuza ahantu basohokera kugira bagirane ibihe byiza n’inshuti zabo cyangwa na abakunzi babo muri Kigali benshi basigaye basohokera muri Posada Lounge .
Posada Lounge iherereye ku Kabeza hafi y’Ibiro by’Umurenge wa Kanombe ni ‘restaurant &Bar’ igezweho i Kigali, buri wese ashobora gufatiramo amafunguro ashaka ndetse n’icyo kunywa cyose kimugera ku nyota, ataramirwa n’abaririmbyi bo mu ngeri zose.
Iyi ‘Restaurant &Bar’ iherereye mu Rubirizi hafi y’Umurenge wa Kanombe, ahateganye na Depot ya Skol, kuri KK 18 AVE, ifite umwihariko wo gutegura amafunguro amenyerewe i Burayi (European kitchen) ndetse n’ayo muri Afurika (African kitchen). Igikoni cyabo gifite umwihariko ndetse kiri mu bya mbere muri Kigali.
Ifite ubushobozi bwo kwakira abayigana batandukanye barimo n’abafite ibirori bitandukanye nka ‘anniversaire’, inama n’abakeneye kuganira.
Uretse kugira ubusitani bufasha uwahasohokeye kugira ibihe byiza, Posada itumira kandi amatorero, aba-Djs, abahanzi n’abaririmbyi batandukanye basusurutsa abakiliya bayo haba mu muziki ugezweho, uwa kera uzwi nka ‘Karahanyuze’ ndetse n’indirimbo zisubiwemo ‘Karaoke’.
Ku wa Gatanu , itsinda abeza b’i Bwanacyambwe ririmba indirimbo gakondo ni ryo ritaramira abagana Posada , nyuma hagakurikiraho aba DJ bakunzwe muri Kigali aho babavurangura umuziki ukunzwe kw’isi hose .
Muri Posada kandi ntago birangiriraho buri wa gatandatu abakunzi ba muzika bataramirwa n’abahanzi batanduka mu majwi meza baririmba muzika iryoheye amatwi aho buri wese yicaye afata ifunguro ryiryoshye anyurwa nicyo kunya gifutse.
Akandi gashya muri Posada nuko nyuma y’imikino y’umupira w’amaguru yo ku mugabane w’iburayi buri ku cyumweru abakunzi ba muzika bazajya bataramirwa n’umusore ufite ijwi rihebuje kandi wakunzwe cyane mu Rwanda Patrick Nyamitali duhereye uyu munsi .
Mu gusoza iyi nkuru yacu nuko buri mukiliya wese wakenera gukoresha ’reservation’ muri Posada Lounge , yahamagara kuri 0784020134.






