Nyuma yaho Inzu ifasha abahanzi ya World Star Entertainment ihagarariwe na Niyomugabo Leandre isinyishirije abahanzi babiri bakizamuka ndetse no gutangira ibikorwa byao byo guteza imbere umuziki nyarwanda ikomeje umugambi wayo wo gufasha banyempano kugaragaza ibikorwa byabo .
Ni muri urwo rwego ubuyobozi bwa World Star Entertainment bwiyemeje gufungura studio izajya itunganirizwamo indirimbo ndetse n’amashusho aho bifuza gufasha impano zikizamuka kworoherezwa gukora indirimbo zabo ku giciro cyiza kandi kiboroheye .
Mu kiganiro na Leandre uhagarariye inyungu za World Star Entertainment yadutangarije ko icyatumye batekereza ku bahanzi ndetse n’abandi bantu bifuza gukora ibikorwa bitandukanye bijyanye n’amajwi harimo kuba no korohereza abahanzi babo Ivy na Kendo batazajya bagorwa no gukora imishinga yabo kuko bazajya baba barikumwe na Producer wabo bamenyeranye .
Mu gusoza twamubajije serivise zizajya zitangirwa muri studio ya World Star Entertainment yavuze ko kw’ikubitoro abahanzi aribo ba mbere ariko nabazajya bashaka gukora amatangazo yo kwamamaza mu buryo bw’amajwi n’amashusho byuzuje ubuziranenge kandi ku giciro gito cyane
Studio ya World Star Entertainment ubu iri gukoera I Nyamirambo ahazwi nka Kivugiza ku mashuri ku gahanda KN 321 St ku gipangu cya 3 .
Ikindi nuko uwaba yifuza kugana studio ya World Star Entertainment yahamagara kuri numero 0788463242