Muri iyi minsi abahanzi nyarwanda bongereye ingufu mu bizwi nko gutwika mu gihe baba bari guteguza bakunzi babo indirimbo zabo nshya mu rwego rwo gushitura bakunzi babo ngo bazarebe indirimbo baba bagiye gushyira hanze .
Ibi bije nyuma y’aho umuhanzi Davsi D mu minsi ishize ubwo yari akubutse ku mugabane w’Iburayi haje gushyira hanze amafoto ari mu gitanda imbere ye harambitse udukungirizo 3 inyuma ye hari inkumi iryamye ibintu byavugishije benshi cyane mu bakurikiranira hafi imyidagaduro yo mu Rwanda .
Ku mugoroba wahise nibwo ku mbuga nkoranyambaga haje gucicikana ifoto y’Umuhanzikazi Bwiza afatanye na Juno Kizigenza benda gusomana maze benshi mu babakurikira batangira kwibaza niba none nyuma yo gutandukana na Ariel Wayz niba Juno Kizigenza yab ari mu rukundo na Juno Kizigenza uri mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda .
Ayo mafoto ndetse n’amashusho yashyizwe hanze n’umuhanzikazi bwiza abinyujije ku rubuga rwe rwa Snapchat maze ayiherekesha amagambo yuzuye urukundo aho yagize ati “Nzaba Byose wasengeye .
Nyuma yayo magambo benshi batangiye kwibaza niba koko aba bahanzi bombi baba bari mu rukundo cyangwa ri bimwe byateye byo gukoresha mafoto n’amashuho baba bafatiye mu mishinga myinshi bakoranye.
Amakuru yizewe agera kuri AHUPA VISUAL RADI ni uko ayo mafoto bayafatiye mu gihugu cy’U Burundi mu minsi yashize ubwo Juno yari yagiye gukorerayo ibitaramo bakaza guhurirayo na Bwiza wari wagiye muri icyo gihugu mu mishinga yo gufatirayo amwe mu masshuo y’indirimbo ze ateganya gushyira hanze mu minsi ya Vuba .
Nubwo abantu Bwiza we yagaragaje amaragamutima ye kugeza ubu Juno Kizigenza nta kintu aratangaza ku biri kuvugwa ko yaba ari Mu rukundo na Bwiza nubwo byamaze kumneyekana ko indirimbo yabo baraza kuyishyira hanze mu minsi ya vuba ikizwi ikaba ari uko yamaze kurangiza haregerejwe ko ijya Hanze nk’Uko Umujyanama wa Kikac MusicUhujimfura Jean Claude mu minsi ishize yari yateguje abakunzi ba Bwiza ko bagiye gukorana indirimbo na Juno Kizigenza ndetse igihe no kujya hanze vuba cyane.