Nyuma yaho umukinnyi wa Filime ukunzwe cyane Mu Rwanda Bahavu Jeannette yikuye mu bihembo bya Inganji awards undi mukinnyi wa filime uzwi nka Rufonsina nawe yikuye muri ibyo bihembo .
Rufonsina mu ibaruwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko kuba bariyemeje kumushyira mu bahatanye batamumenyesheje ari ugukoresha izina rye mu nyungu zabo bwite.
Ati “Mu by’ukuri mujya gutegura iki gikorwa ntabwo mwigeze munyegera cyangwa ngo mwegere itsinda rishinzwe kureberera inyungu zange kubyerekeranye n’aya marushanwa.
“Ibi nabifashe nk’ubunyamwuga buke cyangwa gushaka gukoresha izina ryange mu nyungu zanyu bwte.
“Ku bw’iyo mpamvu nkaba mbasaba gukura izina ryanjye mu byiciro byose by’abahatanira ibihembo mu irushanwa mwateguye ‘Inganji Awards 2024.”