Leandre Niyomugabo wamenyekanye cyane ubwo yari umunyamakuru muri bimwe mu binyamakuru bikomeye hano mu Rwanda nyuma yo guhagarika ako kazi agashinga kompanyi yise World Star Entertainment [ WSE] ibarizwamo umuhanzi Kendo kuri ubu yinjije indi mpano nshya muri Iyo nzu ifasha abahanzi akaba ari umuhanzikazi IVY .
Mu kiganiro kigufi yagiranye na Ahupa Radio Leandre yadutagarije ko uyu mukobwa bamubonyemo ubushobozi biyemeza kumurika impano ye.
Yagize ati “Byagendeye ku kuba akunda umuziki kuko gushaka ari ugushobora dusanga nta mpamvu zo kumurenza ayo mahirwe.”
Nk’umujyanama w’abahanzi by’umwihariko ukora itangazamakuru avuga ko yifuza gushyira itafari mu kwagura umuziki no kuwugeza ku ruhando mpuzamahanga.
Ati “Bigeze aheza nanjye ndigutanga umuganda wanjye kugira ngo Muzika yacu igere ku rwego rwisumbuyeho.”
Leandre Avuga ko barajwe ishinga no gukora ubushabitsi mu muziki, by’umwihariko bitegura kumurika ibikorwa birimo inzu itunganya umuziki mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Ku ruhande rwa Ivy we yadutangarije ko yiyumvisemo impano yo kuririmba akiri muto, gusa ngo ntiyiyumvishaga inzira bizanyuramo ngo abyereke Isi.
Ati “Ubwo nahuraga n’ubuyobozi bwa World Star Entertainment nahise numva ko byose bishoboka, mfite ingamba nyinshi n’imbaraga, nizeye ko abanyarwanda bazanshyigikira.”