Nyuma yo gutaramira i Burundi, aho yakoreye amateka, Israel Mbonyi yahise yerekeza muri Australia, aho ategerejwe mu bitaramo bitanu agiye kuhakorera.
Uu muhanzi yerekeje muri Australia ku Cyumweru tariki 8 Mutarama 2023, nyuma yo kugera i Sydney muri Australia akaba yahise asohora indirimbo yise “You won’t let go”.
Ni indirimbo igiye hanze ikurikira izo amaze iminsi ashyira hanze zigakundwa bikomeye nka ‘Yaratwimanye’, ‘Ndakubabariye’ n’izindi zinyuranye.
Uyu muhanzi werekeje muri Australia mu buryo atigeze ashyira mu itangazamakuru, byitezwe ko agiye kuhakorera ibitaramo bitanu bizarangira ku wa 11 Gashyantare 2023.
Ni ibitaramo Israel Mbonyi azatangirira ahitwa Brisbane ku wa 14 Mutarama 2023, akomereze i Sydney, aho azataramira ku wa 21 Mutarama 2023.
Nava i Sydney, Israel Mbonyi azahita ajya gutaramira ahitwa Perth ku wa 28 Mutarama 2023, akomereze i Melbourne ku wa 4 Gashyantare 2023 hanyuma asoreze ibitaramo bye ahitwa Adelaide aho azataramira ku wa 11 Gashyantare 2023.
Ni ibitaramo yise ‘Icyambu tour’ bigiye gukurikira ibyo yakoreye muri Canada, muri BK Arena i Kigali ndetse n’ibindi bibiri yakoreye i Bujumbura ho mu Burundi.
Nyuma yo kuva muri Australia, byitezwe ko Israel Mbonyi azahita yerekeza i Burayi mbere gato yo kujya gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.