Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid agiye gusubira imbere y’Urukiko nyuma hafi y’ukwezi agizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanahise rutegeka ko arekurwa.
Me Nyembo Emelyne wunganira Prince Kid mu buryo bw’amategeko yavuze ko koko Ubushinjacyaha bwamaze kujuririra icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwagize umwere umukiliya we.
Icyakora avuga ko igihe bazongera kuburanira batarakimenya kuko gitangwa n’urukiko mu gihe ibyo Ubushinjacyaha bwashinjiyeho bujurira byo ahamya ko bitarashyirwa hanze.
Mu ntangiriro z’Ukuboza 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Prince Kid, waregwaga ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba no gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Urukiko rwanzuye ko Prince Kid w’imyaka 34 agirwa umwere, kuko nta bimenyetso bikomeye byatanzwe bigaragaza ko ibyaha byakozwe. Icyakora kugeza ubu Ubushinjacyaha bwamaze kujuririra iki cyemezo.