SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Basketball: Henry Mwinuka yasezeye muri REG BBC yisubirira Patriots BBC
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Basketball: Henry Mwinuka yasezeye muri REG BBC yisubirira Patriots BBC
Imyidagaduro

Basketball: Henry Mwinuka yasezeye muri REG BBC yisubirira Patriots BBC

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/01/05 at 12:24 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

 

Nyuma y’imyaka ibiri ari mu ikipe ya Reg Basketball Club, umutoza Henry Mwinuka yahisemo gusubira muri Patriots BBC yagiriyemo ibihe byiza.

 

Uyu mutoza umaze kubaka izina rikomeye mu batoza ba Basketball mu Rwanda, yafashe icyemezo cyo gusibira muri Patriots BBC yatoje imyaka ine (2015-2019), ayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri.

Mu myaka ibiri yari amaze muri REG BBC, yayihesheje ibikombe bibiri bya Shampiyona biheruka, ariko ntabwo yigeze yishimira uburyo yafatwaga nk’umutoza wungirije iyo iyi kipe yajyaga mu mikino mpuzamahanga ya BAL (Basketball Africa League).

Kudahabwa agaciro mu irushanwa rya BAL, byanatumye ateguza abayobozi ba REG BBC ko niramuka izanye undi mutoza mukuru, atiteguye kuzakomezanya n’ikipe.

Mu myaka ine uyu mutoza ukomoka muri Tanzania yatojemo Patriots kugeza mu Ugushyingo 2019, yayihesheje ibikombe bitatu bya Shampiyona, irushanwa ryo Kwibuka n’irushanwa ry’Intwari. Yayihesheje kandi igikombe gitegura Shampiyona na bibiri bya Play-offs.

Nyuma yo guhesha ikuzo Patriots BBC akayihesha Shampiyona ku nshuro ya gatatu mu 2019, yayigejeje muri kimwe cya kabiri cy’imikino ya Basketball Africa League (BAL 2020) yabereye mu Rwanda.

Patriots yatangiye kwitegura umwaka mushya wa Shampiyona 2022-2023 uzatangira ku wa 13 Mutarama 2023 aho umukino wa mbere izawukina na Kigali Titans izaba ikina umwaka wayo wa mbere mu Cyiciro cya Mbere.

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul January 5, 2023 January 5, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Umuhungu w’umuvugizi wa Putin ‘yagiye muri Wagner’ muri Ukraine

April 24, 2023
Andi makuruImyidagaduro

Andy Bumuntu yatumiwe mu gitaramo cya ‘Afro Fusion Cuisine’ muri Kenya

September 19, 2023
Iyobokamana

Abakristo bateguriwe igitaramo cyo kwizihiza Pasika cyiswe ‘Ewangelia Easter Celebration Concert’

February 7, 2024
Imyidagaduro

Ibyamamare 10 bukirikirwa cyane muri Nigeria (Amafoto)

March 2, 2023
Imyidagaduro

Riderman agiye gushyira hanze EP yise Umurwa w’ indwanyi azahuriramo na Fireman

April 28, 2025
Andi makuru

Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abaskuti mu Rwanda rwatoye komite nshya izaruyobora

February 19, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?