Amb. Gatete yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu mu ijambo yagejeje ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, nyuma yo guhabwa raporo ku bikorwa by’Ingabo ziri mu Butumwa bwa Loni mu Burasirazuba bwa Congo (MONUSCO).
Yavuze ko kimwe mu bikomeje guteza umutekano muke muri Congo no mu karere, harimo FDLR n’indi mitwe iwushamikiyeho.
Ambasaderi Gatete yongeyeho ko igiteye inkeke ari uburyo igisirikare cya Congo cyakabaye kiza ku isonga mu kuyirwanya, ahubwo gifatanya na FDLR.
Ati “Biba bibi kumva ko FARDC n’iyo mitwe iyishamikiyeho bikorana na FARDC. Ibintu nk’ibyo biha urwaho iyo mitwe ikongera kwisuganya, ikinjiza abarwanyi bashya ndetse igatangira kugaba ibitero byambuka imipaka. FARDC ikwiriye guhagarika ubufatanye n’imitwe yitwaje intwaro kandi yafatiwe ibihano nka FDLR.”
Yavuze ko FDLR idakwiriye gufatwa nk’umutwe woroheje mu gihe hari ibihamya by’ibitero wagiye ugaba ku Rwanda vuba aha bikangiza byinshi.
Yatanze urugero rw’ibitero bitatu imaze kugaba muri uyu mwaka, ku bufasha bw’igisirikare cya Congo, FARDC.
Ati “Kuba FDLR iri muri RDC ntabwo ari ibintu bikwiriye gufatwa mu buryo bworoheje. Ntabwo umutwe ushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside ukwiriye kureberwa ku mubare w’abawugize. Uko FDLR yaba ingana kose, umutwe wose ushobora kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda, ukangiza, ukica abaturage, ukiba uba werekana ko ugifite imbaraga zo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.”
Yakomeje agira ati “Ushingiye kuri ibi bitero, FDLR n’imitwe iyishamikiyeho bigaragara neza ko ari ikibazo gikomeye ku mutekano w’u Rwanda, ushaka kwerekana ko atari ko ko biri ni ukwigiza nkana.”