Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko kuba u Rwanda rugiye kwakira ibirori byo gutanga ibihembo ku bahanzi b’indashyikirwa muri Afurika, Trace Awards and Festival, ari amahirwe akomeye ku bukerarugendo ariko azaba ari n’urubuga rwo kumenyekanisha ubuhanzi bw’u Rwanda muri rusange.
Ni ibyatangajwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo no Kubungabunga Pariki z’Igihugu muri uru rwego, Ariella Kageruka, ku mugoroba wo ku wa 25 Kanama 2023. Hari mu birori by’umusangiro waranzwe no kumurika abahanzi b’Abanyarwanda batoranyijwe mu kuzahatanira ibi bihembo barimo Bruce Melodie, Bwiza, Chriss Eazy, Kenny Sol na Ariel Wayz.
Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi muri RDB, Umuyobozi wa Trace mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Daniel Muchira, abahanzi batandukanye, abatunganya umuziki, abanyamakuru n’abandi.
Ibihembo bya Trace Awards bizatangwa ku wa 21 Ukwakira 2023, mu birori bizahuriza hamwe abahanzi b’ibyamamare muri Afurika, abayobozi mu nzego zifite aho zihuriye n’iterambere ry’umuziki n’abandi.
Ibi birori bizamara iminsi ibiri ntabwo bizaba ari ibyo gutanga ibihembo gusa ahubwo hazabaho n’umwanya w’iserukiramuco, aho abahanzi bazamurika ibikorerwa iwabo, habeho ibikorwa kungurana ibitekerezo hagati y’abayobozi mu nzego zifata ibyemezo n’abaharanira iterambere ry’umuziki wa Afurika n’ibindi.
Kageruka yavuze ko aya ari amahirwe adasanzwe kuba Trace Awards and Festival igiye kubera mu Rwanda.
Ati “Ni amahirwe akomeye cyane ku gihugu n’Abanyarwanda ndetse na cyane cyane ku bahanzi bacu. Ni urubuga rwiza rwo kugira ngo bamenyekanishe ibihangano byabo ariko ndetse n’iki gikorwa kubera ko kireba Umugabane wose wa Afurika, akaba ari amahirwe ku Banyafurika bose.”
“Akaba ari amahirwe kuba iki gikorwa kije mu Rwanda, ni amahirwe y’ubukerarugendo ndetse no kuba twakoresha uru rubuga kugira ngo tumenyekanishe igihugu cyacu.”
Kageruka avuga ko urwego rw’abikorera n’abahanzi muri rusange bafasha mu kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda, bityo Trace Awards&Festival izafasha muri uwo murongo.
Ibirori bya Trace Awards and Festival uretse kuba bizabera imbonankubone muri BK Arena bikitabirwa n’imbaga y’abantu, hari n’abandi barenga miliyoni 500 bo mu bihugu 190 bazaba bakurikiye ibi birori kuri Televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga za Trace Africa