SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Sintex yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we uba muri Canada
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Sintex yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we uba muri Canada
Imyidagaduro

Sintex yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we uba muri Canada

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: August 24, 2023
Share
SHARE

Sintex uri mu bahanzi b’abahanga unafite ijwi riryohera benshi mu bakunda injyana ya Dancehall, yasezeranye mu Murenge n’inkumi biyemeje kurushinga.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 24 Kanama 2023, aho uyu muhanzi yasezeraniye mu Murenge wa Kimironko n’uyu mukobwa uzwi nka Shadia.

Bivugwa ko Sintex amaze igihe akunda n’uyu mukobwa uba muri Canada nubwo urukundo rwabo rwakomeje kugirwa Ibanga.

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Kabera Arnold ni mukuru wa Nkusi Arthur, umwe mu banyarwenya bakomeye mu Rwanda. Aba bombi bavuka kuri Mazimpaka Kennedy, umwe mu basaza bafite impano zihariye mu ngeri zinyuranye z’ubuhanzi.

Sintex yavutse mu 1989, mu Mujyi wa Kampala muri Uganda. Aza mu Mujyi wa Kigali akiri umwana.

Yize amashuri abanza kuri La Colombière, nyuma ababyeyi baza kumujyana kwiga muri Uganda mu mashuri yisumbuye, agaruka mu Rwanda asoje. Yize amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’Isi, afata n’amasomo yo gushushanya ndetse n’aya Bibiliya.

Kuva yasoza amashuri yisumbuye ntabwo yahisemo gukomeza amasomo ye ahubwo yahise ahanga amaso umuziki.

Yabanje gukora muri Ndori Supermarket mu gihe cy’umwaka ari we ushinzwe kuyikurikirana, yabitse amafaranga ashaka guhita ajya mu muziki aza kugira uburwayi bwatumye ayivuzamo yose arashira, nyuma akize aza gukomeza umuziki.

Uyu muhanzi yatangiye gukora indirimbo mu 2012 ariko mu 2017 aba aribwo atangira kumenyekana ubwo yakoraga indirimbo yise ‘Why’ akimara gusinya amasezerano na Arthur Nation ahuriyemo na murumuna we Nkusi Arthur.

 

 

Asa Asika yahishuye ko ubufatanye bwa Davido na Wizkid bwari gutuma Afrobeat igera kure
Ykee Benda yakiriye agakiza ahagarika kuririmbira mu tubari
Umunyabigwi Bobby Caldwell yitabye Imana ku myaka 71
Urubanza rwa Bishop gafaranga rwaburanishirijwe mu muhezo
Tom Close yashimiye abahanzi bamufashije gukora kuri Alubumu yise Essence
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Planet 7 Casino

February 25, 2025

Which Slot Machines Have Highest Rtp

May 28, 2024

Big Slots Wins Australia

February 25, 2025

Abc Pokies Documentary

February 25, 2025

Milkyway Online Casino Real Money

February 25, 2025

Gaming Slots Near Me

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?