Kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2023 Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yakurikiranye imyitozo ya gisirikare y’ingabo z’u Rwanda (RDF), yambaye impuzankano ya gisirikare.
Iyo myitozo yo kurasa y’Ingabo z’u Rwanda yahawe izina rya Exercise Hard Punch 04/2023 yabereye mu kigo gitangirwamo amasomo ya gisirikare i Gabiro.
Iyi myitozo irangwa no kwerekana uko ibikoresho bya gisirikare bikoreshwa mu bikorwa bya gisirikare. Igamije gukarishya ubushobozi bw’abasirikare, kubereka uko bitwara ku rugamba, uko ibyiciro by’ingabo bifatanya mu gihe cy’urugamba n’ibindi.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) bibinyujije ku rubuga rwa ‘X’ rwahoze ari Twitter, byatangaje ko ari imyitozo ikomatanyirije hamwe, ni ukuvuga ko ihuza imitwe itandukanye y’ingabo zaba izirwanira mu kirere no ku butaka.
Iyi myitozo yari yitabiriwe n’abandi bayobozi bakuru nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lieutenant General Mubarakh Muganga, Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda n’abandi bagize Guverinoma.
Nyuma y’iyi myitozo, Perezida Kagame yaboneyeho umwanya wo kuganiriza ingabo zaba izikiri ku rugerero n’izavuye ku Rugerero.
Ni ku nshuro ya Kane ingabo z’u Rwanda zitegura imyitozo nk’iyi, aho iheruka yabaye mu Ukuboza 2018.






