Sam Asghari umugabo wa Britney Spears yasabye gatanya nyuma y’amezi 14 barushinze.
Bivugwa ko Sam Aghari w’imyaka 29 na Britney Spears w’imyaka 41 bageze ku rwego rw’uko batakibasha kumvikana ku buryo nta yindi nzira ibibazo byabo byakemukamo uretse gatanya. Impapuro zisaba gatanya zatanzwe ku wa 16 Kanama 2023.
Uyu mugabo wahoze ari umubyinnyi wa Britney Spears, mu mpapuro zisaba gatanya yasabye guhabwa uburenganzira ku mitungo imwe n’imwe n’amafaranga yo kwishyura umwunganizi we mu mategeko.
Neal Hersh wunganira Sam avuga ko umukiliya we afite uburenganzira kuri imwe mu mitungo ya Britney Spears nk’uko hari ibyo bemeranyije mbere yo kubana.
Gusa mbere y’uko babana abanyamategeko ba Britney Spears basabye ko hatabaho ivangamutungo, bemeza ko hari imitungo idakwiye kwivanga muri uru rushako.
Indi mitungo uyu muhanzikazi aherutse gutsindira iva mu biganza bya se ntiri mumasezerano yo gushyingiranwa kwabo.
Umubano w’aba bombi wajemo agatotsi muri muri Werurwe gusa bahitamo kubiceceka nubwo kwihangana byaje kwanga bitangira kujya hanze muri Nyakanga 2023.
Inshuti z’uyu muryango zivuga ko uyu musore yarakajwe bikomeye n’uko Britney yaba yaramuciye inyuma.
Sam na Britney umubano wabo watangiye mu 2016 ubwo uyu muhanzikazi yari agiye kwiyambaza uyu musore mu mashusho y’indirimbo “Slumber Party” yakorewe Beverly Hills